Ku myaka 25 yinjiza miliyoni zisaga 280 ku mwaka

Christelle Kwizera washinze umushinga wo gukwirakwiza amazi mu gihugu ″Water Access Rwanda″, avuga ko Imbuto Foundation yamuremyemo icyizere agera ku bikorwa by’indashikirwa aho ubu akoresha abagera kuri 50 akaninjiza arenga miliyoni 280 ku mwaka.

Kwizera Christelle mu myaka 5 amaze kugeza amazi meza ku miryango irenga 6400
Kwizera Christelle mu myaka 5 amaze kugeza amazi meza ku miryango irenga 6400

Ni ubuhamya yatangiye mu karere ka Musanze tariki 17 Werurwe 2019, mu muhango wo gushyikiriza Ibihembo inkubito z’icyeza 83 zo mu bigo by’amashuri byo mu Majyaruguru, Umujyi wa Kigali n’akarere ka Bugesera.

Christelle Kwizera, wavutse mu mwaka wa 1993, ubwo yahabwaga ijambo muri uwo muhango yavuze ko n’ubwo abantu bakomeje kumwita Indashyikirwa, atari mukuru cyane ahubwo ko ari ibikorwa.

Ati “abantu hano, bakomeje kunyita Indashyikirwa,abandi bati Nyakubahwa, kandi mu by’ukuri navutse mu 1993, murumva ko imyaka 25 mfite ari mike pe, babinyita bagendeye ku bikorwa by’indashyikirwa nagezeho″.

Ngo ashinga Water Access Rwanda muri 2014, abantu ntibabivuzeho rumwe, ngo batangira kumwita umukobwa w’inshakura dore ko kuva na kera yarushaga musaza we biganaga gushabuka, ibyo abaturage bakabimwangira ngo ntibikwiye umukobwa.

Kwizera avuga ko yatunguwe no kumva bamuhamagaye muri 2016, ngo niwe utsindiye igihembo cya Madame Jeannette Kagame nk’umukobwa witeje imbere mu gihugu.

Agira ati “muri 2016, natunguwe no kumva bambwiye ngo mpaguruke nakire igihembo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame. Hari ku munsi w’abagore ku itariki 8 Werurwe. Narishimye nti nanjye mpembwe na First Lady, ikintu nifuje kuva kera″.

Ngo Nyuma yo guhembwa na Madame Jeannette Kagame, byamuhaye imbaraga akomeza kwita ku mushinga we, ubu akaba ugeze aho akoresha abasaga 50, aho mu mwaka yinjiza miliyoni zisaga 280.

Ati“nkimara guhembwa na Imbuto Foundation, byambibyemo icyizere ndatinyuka ndakora numva ko n’umukobwa ashoboye, umwaka ushize twinjije miliyoni zisaga 280 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mwaka turateganya kwinjiza miliyoni zisaga 415″.

Kwizera avuga ko yatekereje uwo mushinga mu kurushaho gufasha abaturage mu iterambere no guhangira urubyiruko imirimo.

Ati “umushinga utanga amazi ku banyarwanda bose, kandi murabizi ko amazi ari ikintu gikenewe cyane mu mibereho y’abaturage, ariko mbere na mbere nabitekereje mu guhangira urubyiruko akazi. Amafaranga yinjira ngerageza kuyakoresha neza, mpemba abakozi nanjye nkagira ayo nsagura aho mu myaka iri imbere nteganya kongera ibikorwa″.

Kwizera avuga ko Water Access Rwanda, ikorera mu turere dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi nko mu ntara y’iburasirazuba no mu karere ka Rusizi, kandi ibibazo by’amazi biragenda bikemuka, ngo yiteguye kwagura ibikorwa agakorera mu gihugu hose.

Ati “tumaze gucukura amariba asaga 80, tumaze kugeza amazi mu ngo z’abaturage 6,400, abashaka amazi yo kuhira nabo turabafasha ndetse n’inganda zimwe na zimwe ziratwifashisha″.

Avuga ko amazi agezwa mungo z’abaturage, aba afite ubuziranenge bwuzuye aho bafite ibikoresho bifite ubushobozi bwo gutunganya amazi.

Mu kuzamura urwego rw’ibyo akora, Kwizera yahisemo kongera ubumenyi aho yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mechanical Engineering, ibijyanye n’ibyuma byifashishwa mu gucukura amazi.

Yasabye urubyiruko kumugana akabigisha uko bakwiye kwigirira icyizere, batekereza kure nk’uko nawe yabigezeho afashijwe na Imbuto Foundation.

Ni ubuhamya bwashimwe na benshi barimo Sandrine Umutoni, umuyobozi wa Imbuto Foundation wavuze ko umuryango Imbuto Foundation utazahwema gufasha abana b’abakobwa no kubashishikariza kwigirira icyizere baharanira iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mushinga yakoze ufitiye akamaro rubanda nyamwishi.Nakomeze yongere ibikorwa bye kuko biha urubyiruko ndetse n’abandi akazi.
Njye by’umwihariko, nari nkeneye numero za telefone ze kuko hari amakuru mukeneyeho. Telefone zanjye ni 0788461940
Murakoze.

Mutabaruka Gilbert yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Abo nibo igihugu gishaka nabandi bategarugori bamwigireho

alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Nshimiye uyu mwana w’umukobwa kubikorwa by’indashyikirwa yageze ho nifuje contact z’umuntu cyangwa société zitanga amazi yo kuhira none niba hari uwampa inumero nabarizaho yaba akoze. Murakoze. Iyanjye ni 0788674026

Rutayisire Ladislas yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka