Koperative zo mu Rwanda zirasabwa guhinduka ibigo by’imari bibyara inyungu

Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’amakoperative bavuga ko basanga hakenewe kongera imicungire n’imiyoborere myiza muri Koperative zo mu Rwanda, kugira ngo zishobore gutera imbere mu bijyanye no gucunga bizinesi, zibe ibigo bibyara inyungu kandi bikora kinyamwuga.

Ikindi ni uko amahuriro ya za Koperative agomba gukora agendeye ku mategeko aherutse gukorwamo impinduka zigamije kugira ngo Koperative zikore neza kurushaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) n’abafatanyabikorwa batandukanye, yagenewe abayobozi ba za Koperative, akaba yibandaga ku kuzamura imikorere ya za Koperative zo mu Rwanda.

Ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abayobozi ba za Koperative zo mu Rwanda zigera ku 100, akaba agamije kubafasha kugira udushya mu miyoborere yabo, bakagira ubumenyi bukenewe mu micungire ya za bizinesi kugira ngo bahindure koperative zabo zibe ibikorwa byunguka kandi zikora mu buryo bwa kinyamwuga , hakurikijwe itegeko rishya.

Abo bayobozi ba za Koperative basobanuriwe ibijyanye n’itegeko N° 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigena ibyerekeye amakoperative mu Rwanda, bahugurwa ku miyoborere ya koperative, by’umwihariko uburyo bwo gucunga Koperative kinyamwuga, bikayifasha kwigira no kongera kuzamura ubukungu bwayo nyuma y’icyorezo cya COVID-19, no gukora igenamigambi no gutegura ingengo y’imari, n’ibindi.

Ayo mahugurwa yanagarutse ku kijyanye no kubaka ubushobozi bwa za Koperative , gukora amagenzura muri za koperative, kubona amasoko, ingorane ndetse n’amahirwe za koperative zibona.

Ku wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, mu birori byo gusoza ayo mahugurwa y’abayobozi ba za Koperative, Willy Nyirigira, Umuyobozi wungirije wa ‘Land O’Lakes Venture37’ yavuze ko icyo gikorwa ngarukamwaka cyari kigamije guhugura amakoperative ku itegeko rishya, no kugira ubunyamwuga mu byo akora kugira ngo bongere umusaruro.

Willy Nyirigira
Willy Nyirigira

Yagize ati “Iki gikorwa cyari kigamije kuzamura ubumenyi bw’abayobozi ba za koperative hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bamenye ibintu by’ingenzi bikenewe mu gutuma za Koperative zabo zirushaho gukora kinyamwuga kandi zibyare inyungu, bifashe n’abanyamuryango bazo gutera imbere.”

Ati “Nk’uko byavuzwe mu itegeko rishya rigenga amakoperative , Guverinoma y’u Rwanda ishaka kubona amakoperative arushaho guhinduka ibigo bibyara inyungu, kandi akora mu buryo bukwiye kandi bwemewe n’amategeko”.

Nyirigira yavuze ko icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, ari ukubona amakoperative aba umuyoboro w’iterambere, bitari ku banyamuryango bayo gusa, ahubwo no ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu gihugu muri rusange.

Tumukunde Aimée Marie Ange
Tumukunde Aimée Marie Ange

Tumukunde Aimée Marie Ange ushinzwe ibijyanye n’amakoperative muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yavuze ko itegeko rishya, rijyana n’ubumenyi bushya rizatuma urwego rw’amakoperative rurushaho gukora neza.

Yagize ati “Nta gushidikanya, aya mahugurwa , azagira uruhare rukomeye mu gutera imbere kwa Koperative zanyu. Mwahawe ubumenyi buhagije, ubu mwasobanukiwe icyo amategeko abasaba. Leta y’u Rwanda iha agaciro umusanzu wa za Koperative ku iterambere n’imibereho myiza y’igihugu, ariko inabona ko hakenewe kuzamura urwego rwa za Koperative no kuzongerera imbaraga kugira ngo zishobore gukora ibiri mu bushobozi bwazo byose”.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana
Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana, yasabye abayobozi ba za Koperative gukora ibyo basabwa n’itegeko rishya rigenga za Koperative, kuko ryaje rikuraho imikorere idahwitse yajyaga igaragara muri za Koperative.

Prof Harelimana yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yizera ko iyo mukoze ibyo amategeko abasaba gukora, mutera imbere, atari mwebwe gusa nk’abanyamuryango ba Koperative, ahubwo bigira n’uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ibi bisobanuye ko mugomba gutanga umusaruro muri byose mukora.”

Uwitonze Jean Claude, Umuyobozi wa Porogaramu muri ‘RICEM’, yagaragaje ko itegeko rishya rigenga amakoperative, riziye igihe, kuko rije mu gihe amakoperative akeneye gukora neza kurushaho kugira ngo agirire akamaro abanyamuryango.

Yagize ati “ Itegeko rishya nta byuho risiga ku byerekeye imicungire mibi, no kutagaragaza imikoresheje y’umutungo wa Koperative, kandi ibyo ni byo byakundaga kugira ingaruka ku mikorere y’urwego rw’amakoperative. Ibi byose bigomba guhindurwa n’itegeko ”.

Mutuyimana Peninnah, uhagarariye Koperative yitwa ‘Kama’, iherereye mu Murenge wa Shangasha , Akarere ka Gicumbi, yavuze ko mu mahugurwa y’iminsi ine bahawe, bayarangije basobanukiwe icyo itegeko rishya rigenga amakoperative rizungura amakoperative.

Yagize ati “Aya mahugurwa yadufunguye amaso, ku bintu tutajyaga twitaho, nyamara bigira ingaruka ku iterambere ryacu, bigakomeza kudusubiza inyuma. Hari aho usanga za Komite zitajya zibwira abanyamuryango uko umutungo wa Koperative ukoreshwa, ugasanga zifata ibyemezo bidahwitse. Itegeko rishya rizahindura ibi byose, kandi bizafasha mu kuvugurura urwego rwa Koperative”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Koperative zikorewe igenzura neza zatera imbere

Koperative zifite inzego zikora icyo zishinzwe atari nka baringa ntizabura iterambere

Hakabaho gusesengura imyanzuro y,inama rusange dore ko ariyo ngenderwaho mubikorwa by,amakoperative
Ahandi bipfira ngezuzi zidakora uko bikwiye bitewe n impamvu zitandukanye.

Laurent yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane kuko abanyamuryango ba Cooperative nabo bajya babona inyungu bityo Cooperative zikaberaho guteza imbere igihugu ndetse n’abanyamuryango bayo.

Bernard yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka