Kibeho: Umuhanda wa kaburimbo uri kuzura, ariko ibyumba byo gucumbikira abagenzi ni 135 gusa

Mu bihe bisanzwe bitari ibya Coronavirus hari igihe i Kibeho hagendwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 30, ariko kugeza ubu inzu zihari zicumbikira abagenzi zirimo ibyumba 135 gusa.

Gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Kibeho biri hafi kurangira
Gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Kibeho biri hafi kurangira

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, ku itariki ya 15 Kanama hazirikanwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, no ku ya 28 Ugushyingo hazirikanwa amabonekerwa yabereye i Kibeho, usanga hari abantu babarirwa mu bihumbi 30.

Abarenga ½ kandi baba baharaye, ariko kubera kubura amacumbi bakarara mu kibuga, rimwe na rimwe imvura ikahabanyagirira.

Ku minsi isanzwe y’imibyizi na ho, ugereranyije i Kibeho hasurwa n’abantu babarirwa muri 700 mu cyumweru, kandi nubwo abenshi baza bagasenga hanyuma bagataha, hari n’abanyuzamo bakaharara nk’inshuro imwe, bugacya bataha.

Kuri Centre d'accueil Mere du Verbe batangiriye ku byumba rusange none ubu bafite n'ibyumba byakira abagenzi
Kuri Centre d’accueil Mere du Verbe batangiriye ku byumba rusange none ubu bafite n’ibyumba byakira abagenzi

Habitegeko agira ati “I Kibeho hakenewe amahoteli n’andi mazu yakwakira abantu, yaba ayakira abakomeye, abaciriritse n’ab’amikoro makeya. Mbese i Kibeho ni ahantu hagendwa hakenewe gushorwa imari ku buryo bufatika”.

Bikubitiyeho ko umuhanda ujya i Kibeho uri gushyirwamo kaburimbo, ndetse bikaba biteganyijwe ko ukwezi kwa Kanama 2020 kuzarangira igice Huye-Kibeho cyaragejejwemo kaburimbo cyose (uretse ibirometero bitanu bitaratunganywa), uyu muyobozi avuga ko abashoramari bari bakwiye gutekereza kuri Kibeho.

Ati “Njyewe nkunze kuvuga ko uruhare rwa Leta yarukoze. Hari hakenewe umuhanda, Nyakubahwa Perezida yarawuduhaye. Ubu uri kubakwa. Ntabwo rero abantu babona amahirwe ngo bayatere inyoni, ni ngombwa ko bayabyaza umusaruro”.

Sr Hyacinthe avuga ko hi Kibeho na ho hari amacumbi meza n'ubwo akiri makeya
Sr Hyacinthe avuga ko hi Kibeho na ho hari amacumbi meza n’ubwo akiri makeya

Kugeza ubu, biriya byumba 135 biri i Kibeho hafi ya byose byubatswe n’abihayimana, na bwo guhera muri 2005, nk’uko bivugwa na Sr Hyacinthe Musabimana, umuyobozi wa Centre d’accueil Regina Pacis, ari na yo ya mbere yubatswe i Kibeho, n’Abenebikira.

Agira ati “Mbere abantu bazaga i Kibeho, haba mu gihe cy’amabonekerwa na nyuma yaho, bagasaba ubwiherero n’icumbi mu ishuri ryacu (G.S Mère du Verbe), ari na ryo ryabereyemo amabonekerwa. Umuryango wabonye ko bitoroshye gukurikirana neza uburere bw’abanyeshuri kubera urujya n’uruza rw’abahazaga, wiyemeza kubaka amacumbi”.

Icyo gihe ngo bubatse icyumba rusange kirimo ibitanda byinshi (dortoir), n’akumba gatoya kifashishwaga nk’uburiro, hanyuma abaje gusura Kibeho bakaba ari ho bacumbika, bakanabasobanurira ibyaho.

Kubera ko ku Karere nta cyumba cy’inama bagiraga, na bo batangiye kujya baza kuhifashisha, hakababana hatoya.

Byatumye biyemeza kwagura amacumbi, none ubu bafite ibyumba rusange bishobora kwakira abantu 80 gusa, ibyumba 20 bishobora kwakira umuntu umwe umwe, n’umunani bishobora kwakira babiri babiri. Bubatse n’icyumba kinini cy’inama, na resitora.

Kubera ko na n’ubu hakibabana hatoya, cyane cyane iyo i Kibeho haje abantu benshi, barateganya ko guhera mu mwaka utaha wa 2021 bazatangira kwagura bakubaka ibindi byumba rusange bishobora kwakira abandi bantu 100, ndetse n’ibyumba by’abantu ku giti cyabo byabasha kwakira hagati y’abantu 80 na 100.

Sr Hyacinthe anavuga ko nubwo bateganya kwagura, azi neza ko hakenewe ko n’abandi bantu bashora imari muri Kibeho kugira ngo abahaje babashe kubona aho barara n’aho bafatira amafunguro.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyaruguru, David Mutangana, avuga ko aho kaburimbo yatangiriye gushyirwa mu muhanda ugana i Kibeho, abantu batangiye gutekereza ku kubaka amacumbi i Kibeho, ku buryo mu myaka itatu hazaba hamaze kubakwa ibindi byumba bingana n’ibihari ubungubu.

Huye-Kibeho, Kaburimbo imaze gushyirwa ku birometero 13, kuri 27 byose
Huye-Kibeho, Kaburimbo imaze gushyirwa ku birometero 13, kuri 27 byose

Tugarutse ku muhanda ugana i Kibeho uri gushyirwamo kaburimbo, ari na wo wateye abashoramari gutangira gutekereza kuhubaka, Imena Munyampenda, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi, RTDA, avuga ko kugeza ku itariki ya 22 Nyakanga 2020 kaburimbo yari imaze gushyirwa ku birometero 13 kuri 27 byo kuva i Huye ugera i Kibeho.

Avuga kandi ko ukwezi kwa Kanama 2020 urebye kuzarangira bamaze kuyishyira ku birometero 22. Hazaba hasigaye ibirometero bine byo mu gace ka Matyazo muri Huye gatuwe cyane, kataratunganywa neza, ndetse n’ikirometero kimwe cyo muri Nyaruguru kiri mu gice kiri kubakwamo ikiraro.

Muri rusange, urebye imirimo yo gutunganya umuhanda wose, ni ukuvuga ibirometero 66 byo guhera i Huye ukagera i Ndago ku biro by’Akarere ka Nyaruguru ugakomeza ku munini hanyuma uturutse i Ndago ugatunguka ku muhanda ujya ku Kanyaru, ngo izaba igeze ku rugero rwa 60% ugereranyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka