KCB yaguze BPR bituma iba Banki ya kabiri nini mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bwatangaje ko bwamaze kwegukana imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo ibigo by’ubucuruzi Atlas Mara na KCB byashyize umukono ku masezerano yo kugura iyo migabane ingana na 62,06%.

KCB kandi mu kwezi kwa Gashyantare 2021 yari yaguze indi migabane ingana na 14,61% ikigo cyitwa Arise B.V. cyari gifite muri BPR, bityo kwihuza kw’izi banki bikaba bigiye gutuma zihuza n’imikorere.

Ubuyobozi bwa KCB buravuga ko ku wa 25 Kanama 2021 aribwo bujuje ibisabwa byose ndetse bemererwa kwegukana iyo migabane myinshi muri BPR.

Umuyobozi Mukuru wa KCB, Joshua Oigara, yagize ati “Twishimiye kwegukana BPR, banki ifite abakiriya bato bato, ikagira amashami menshi kandi ikaba ifite amateka maremare y’imyaka 45 imaze ikorera Rwanda. Uku kwihuza biratuma tuba banki ya kabiri nini mu gihugu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego ari uguhuza izo banki zombi zikitwa izina rya ‘BPR Bank’. Uko kwihuza ngo bizafasha abakiriya ba KCB guhabwa serivisi ku mashami menshi abegereye ndetse no ku ba agents bakorera henshi mu gihugu.

Ni mu gihe abari basanzwe ari abakiriya ba BPR na bo bazabasha guhabwa serivisi nziza zikoreshwa ikoranabuhanga rigezweho kandi rikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze twishimiye imikorere igiye kuba hagati ya KCB na BPR bizadufasha kubona service nziza knd inoze ahubwo mwadufasha mukabihuza Nkabashaka kuba intumwa (AGENT)Tukabona uko dutangira

NIYONTEZE JOHN yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka