Kayonza: Abimuwe ahubakwa uruganda rutunganya soya barasaba inguraye bemerewe

Bamwe mu baturage bimuwe ahari kubakwa uruganda Mount Meru Soyco Ltd ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta, imirimo yo kubaka uruganda yarinze itangira batarabona amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa ku masambu ya bo.

Aba baturage bavuga ko kugeza ubu nta mpamvu n’imwe babona yaba yaratumye batishyurwa kimwe n’abandi. Kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize ubwo aba baturage bimurwaga mu masambu ya bo bahise basabwa gutanga ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo bishyurwe.

Amafaranga yo kubishyura yari yanyujijwe kuri konti y’akarere ka Kayonza, ku buryo abaturage bari babwiwe ko bakimara gutanga ibyangombwa by’ubutaka bwa bo, bazahita banahabwa amafaranga y’ingurane.

Kugeza ubu abantu barindwi ni bo batarishyurwa baravuga ko iyo babajije impamvu batishyurwa nta gisobanuro gifatika bahabwa.

Barirunga Jean Marie Vianney avuga ko buri gihe iyo agiye kubaza impamvu atishyurwa, umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe ubutaka amubwira ngo nategereze. Aba baturage batarishyurwa babajwe cyane no kuba kuva mu kwezi kwa cyenda nta kintu bemerewe gukorera mu masambu yabo kandi nta n’ingurane barahabwa.

Ati “Njye maze kurambirwa rwose, buri gihe njya ku karere Potel [ushinzwe ubutaka mu karere ka Kayonza] akambwira ngo nitonde baracyabirimo, none imirimo yo kubaka uruganda yaratangiye kandi kuva mu kwezi kwa cyenda 2011, nta kintu nari nemerewe kuba nakorera ku butaka bwanjye”.

Undi muri aba baturage batarishyurwa witwa Munyabuhoro Jean de Dieu avuga ko umukozi ushinzwe ubutaka ku karere yamubwiye ko ibyangombwa bye by’ubutaka byabuze kandi yari yabitanze ku karere kimwe n’abandi. Ubu bamubwira ko agomba gusubira mu murenge gushaka ibindi byangombwa by’ubutaka bwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko abaturage batarishyurwa ubutaka bwa bo buriho imanza z’umuturage witwa Karera, wavuze ko bibaruje ku butaka bwe icyo kibazo kikaba kigomba gukemurirwa mu nkiko cyangwa mu bunzi. Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yemeza ko amafaranga y’abo baturage ari mu karere bakazishyurwa ikibazo cya bo cyakemutse.

Aba baturage batarishyurwa bavuga ko ubutaka Karera yavugaga ko ari ubwe bwamaze kwishyurwa kera. Bavuga ko Karera ashobora kuba akoreshwa nk’urwitwazo rutuma batishyurwa.

Bamwe bavuga ko bashobora no kujya mu nkiko kurega akarere ka Kayonza baramutse batishyuwe mu gihe cya vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage bararenganye!Nonese iyo bahinga mu kwa 9 ubu ntibaba barasaruye?Har’igihombo kinini.Mu kwa mbere kandi bashoboraga gutera indi myaka ubu yari kuba iri hafi kwera!Bazahabye n’indishyi y’akababaro bagize.

yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka