Kamonyi: Uruganda rw’Ikigage rwatangiye gukora
Akarere ka Kamonyi katangaje ko Uruganda rw’Ikigage rwubatswe hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubu rwatangiye gukora.

Ako Karere kabinyujije kuri Twitter kagize kati “Abashaka ikigage cyujuje ubuziranenge tubahaye ikaze iwacu muri Kamonyi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice Kayitesi ari kumwe n’inama y’ubutegetsi y’Uruganda rw’Ikigage rwubatse muri Runda, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, basuye urwo ruganda tariki 05 Ukwakira 2020 bagamije kureba uko imirimo yo gutunganya ikigage ihagaze.
Ako Karere karavuga ko biteganyijwe ko nyuma y’ukwezi kw’igerageza iki kinyobwa kizaba cyatangiye kugezwa ku isoko mu buryo bwagutse.
Uru ruganda rwitezeho kugeza ikigage ku bagikunda, dore ko hari bamwe batakinywaga nyamara atari uko bacyanga, ahubwo ari ukubera ko babaga batizeye ubuziranenge bw’uburyo gitunganywamo.
Uru ruganda rwitezweho kandi guteza imbere igihingwa cy’amasaka, kimwe mu bihingwa gakondo cyasaga n’ikigenda kizimira. Ibi bizateza n’imbere abahinzi b’amasaka kuko umusaruro wabo uzaba ufite isoko.


Ohereza igitekerezo
|
Uruganda rwitwa ngwiki??
Yewe ikigage kitengewe i Byumba rwose sinzi ko cyaba kiryoshye. Ikindi kandi kugira ngo kibikwe igihe kirekire ubwo birasaba uruganda kongeramo ibinyabutabire kandi bigira ingaruka uko bigenda kose. Bazashyire Branche i Byumba
Ooooh kamonyi niyogere kuko urwo rwengero ruzafasha benshi. Mubikorere yabo peuh!?
Dushimiye abo bashoramari ahubwo ibiciro bizorohera buri wese nkuko tukimenyereye kuri buri wesekuri make murakoze
NIBA HARIMO NIKIDASEMBUYE IBICIRO NANGAHE ICUPA? ESE ICUPA RINGANA GUTE?
Twizere ko kizaba ari umwimerere w’amasaka koko, ntibazacyangize bashyiramo amasukari. Naho ubundi ni umushinga mwiza uteza imbere abaturage uhereye ku bayahinga. Ibi bazatuma ubushobozi bwo guhaha bwiyongera.
Hahaa! Nibe se ko kiryoha hihiye uwo munsi kibira b’urufuro ubwo icyo mw’icupa cyo bizagenda gute ?
Twishimiye gutangira kururuganda turizera ruzahindura iterambere ryabenshi Atari gusa abahinzi b’amasaka ahubwo n’abanyeshuri bi food processing bazahabwamo akazi. Naho abakinwabo nibenshi nanjye nakuze aricyonwa.
Ikigage cyubahwe! Abashinzwe ubuziranenge muhatubere ntihagire ibinyabutabire byongerwamo. Kigumana umwimerere wacyo.
muduhe contact ubunditubahahire kije gikenewe