Kamonyi: Abanyamuryango ba Saccos bifuza ko zahuzwa kandi zigakoresha ikoranabuhanga
Nyuma y’imyaka itanu ibigo by’imari by’umurenge sacco bitangiye gukora, abanyamuryango babyo basanga bamaze kugera ku iterambere mu bijyanye no kubitsa no kwaka inguzanyo, ariko ngo baracyabona imbogamizi muri serivisi zitangwa n’ibyo bigo bigikoresha amafishi, ndetse n’umunyamuryago ukeneye amafaranga ari kure ya sacco ye akaba atabasha kuyafata.
Bamwe mu banyamuryango ba SACCO "Urufunguzo rw’Ubukire" yo mu Murenge wa Runda bahamya ko yabaye igisubizo ku baturage b’uwo murenge kuko ngo nta kindi kigo cy’imari cyakoreraga hafi yabo, bigatuma hari abasesagura amafaranga kuko nta buryo buboneye bwo kuyabitsa bari bafite.

Ngo mu myaka itanu ishize, abanyamuryango bavuye kuri 847 none ubu barasaga ibihumbi 6700. Basanga kudakoresha ikoranabuhanga no kudahuzwa n’izindi SACCO ari imbogamizi muri serivisi babona.
Gatabazi Joseph, watangiranye n’iki kigo cy’imari mu mwaka wa 2009 kikaba cyaramufashije kimuha inguzanyo mu mishinga ye y’ubucuruzi; avuga ko bayaba byiza ikigo cyabo kigize ikoranabuhanga maze umunyamuryango akajya afatira amafaranga aho ari hose.
Aragira ati “Hari igihe umuntu aba ari nk’i Kigali agakenera udufaranga akabura aho adukura. Byaba ari byiza tugize ikoranabuhanga tukajya dufatira amafaranga aho turi hose”.
Ikoranabuhanga kandi ngo rikenewe no mu buryo bwo kubara amafaranga. Rubayita Felix, avuga ko iyo hari umuntu ugeze aho bakirira amafaranga afite menshi ahamara igihe kirenze isaha, bigatuma abandi bategereza cyane.

Nsinga Silas, Perezida wa SACCO Urufunguzo rw’ubukire ya Runda, na we ahamya ko kudakoresha ikoranabuhanga bishobora kuba imbogamizi ikumira abashobora kubitsa amafaranga menshi muri sacco ahubwo ngo bakaba bazana make andi bakayajyana mu mabanki afite ikoranabuhanga. Ati “Nk’umuntu ufite miliyoni 10 ntazizana, ahubwo azana makeya”.
Icyifuzo cyo kugira ikoranabuhanga mu bigo by’imari by’imirenge Sacco, abanyamuryango bakigejeje ku ntumwa za Rubanda zo muri Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi ari zo ba Depite Mukamurangwa Sebera Henriette na Nikuze Nura basuye zimwe muri sacco zikorera mu Karere ka Kamonyi tariki 5 Kamena 2015, maze zibizeza ko biri gutegurwa.
Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2014, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amakoperative RCA cyagaragazaga ko Abanyarwanda basaga miliyoni n’igice bakorana n’ibigo by’imari by’umurenge sacco.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|