‘Isokorusange’: Guhaha imari utavunitse, udahenzwe, utariganyijwe

Nta kinezeza nko gupanga umushinga wo kugura imari ishyushye nk’ubutaka, inzu, ibikoresho byo mu nzu cyangwa iby’ikoranabuhanga,cyangwa se n’amatungo yo korora, maze utiriwe uhamagara hirya no hino ugafungura telefoni yawe ifite internet, ikaguha icyo umutima wawe ushaka.

Umwihariko w’urubuga Isokorusange ni ukuguha izo mari, hamwe n’izindi serivise nko kurangisha ikintu cyatoraguwe, kuguha umukozi wo mu rugo cyangwa ukora indi mirimo yo ku iduka, ku isambu n’ahandi, n’ibindi.

Uru ni urubuga rushobora no kukubera umuranga, ukibonera umukunzi muberanye.

Ubucuruzi bufite umutekano, aho abambuzi n’abatekamutwe batagera

Umwihariko w’isokorusange.rw ni ukuguha imari zizewe, zikurinda ingaru.

Uru rubuga ruvuguruye rutuma igikorwa cyo kugura ubutaka cyoroha, bityo abashaka kugura bakaba bashobora gufata ibyemezo bifite ishingiro kandi byizewe. Rutanga uburyo bwuzuye bwo kugenzura ibiciro by’ubutaka no kwemeza ukuri kw’abacuruzi, bikavanaho impungenge zisanzwe zigaragara cyane cyane ku bashoramari b’abanyamahanga.

Uburyo bwa Isokorusange,bugizwe n’intambwe zoroshye kandi zorohera abarukoresha. Urukoresha ashobora kwinjiza amakuru akenewe ku bijyanye n’ubutaka ashaka kugura.

Aya makuru agaragaza aho ubutaka buri, ubuso bw’ubutaka, n’ingengo y’imari afite, cyangwa se amafaranga ateganya kuhagura. Kubera gukusanya ibiciro biri ku isoko muri iki gihe, urubuga rutanga amakuru afatika ku buryo abarukoresha bashobora kumenya niba ibiciro bihuye n’ibyo batekerezaga ndetse n’ingengo y’imari bafite.

Iyo ubutaka runaka bumaze kumenyekana, kugenzura umucuruzi ni ingenzi cyane.

Aha rero ni ho Isokorusange.rw ihagarara neza, kuko itanga serivisi yihariye yo gusuzuma no kwemeza ibyangombwa by’ubutaka n’uburenganzira ugurisha afite ku butaka.

Ubu buryo bugabanya ibyago byo gukora ubucuruzi bw’uburiganya biboneka cyane mu bice byinshi. Kwemeza ko umucuruzi ari inyangamugayo kandi ko ubutaka bufite ibyangombwa byemewe n’amategeko, bituma abashoramari b’abanyamahanga bagura ubutaka batekanye, bityo igikorwa kigakorwa neza kandi nta nkomyi.

Byongeye, isokorusange.rw ritanga ibikoresho byinshi, birimo inyandiko n’amabwiriza ajyanye n’amategeko yo mu Rwanda (no mu Burundi) yerekeye kugura ubutaka.

Ibi bituma abaguzi bamenya uburenganzira n’inshingano zabo, bityo bikubaka ikizere no kugaragaza ibintu mu mucyo. Muri rusange, uburyo bwa Isokorusange ntibworoshya igikorwa cyo kugura ubutaka gusa, ahubwo bunongera icyizere ku bashoramari baba mu mahanga, ndetse bukanafasha gukomeza gushora imari yabo mu buryo bwizewe kandi butekanye.

Ikindi kandi, mu gihugu gifite ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi nk’inkingi ya mwamba, uru rubuga ni uburyo bwiza bukugeza ku makuru yaguha icyororo cyiza, ugatunga ugatunganirwa dore ko ari zo nzozi za buri Munyarwanda, yaba uri mu gihugu, cyangwa se uri mu mahanga. Aya makuru na yo aboneka kuri uru rubuga.

Haboneka kandi avuga ibyangombwa byatoraguwe, ku buryo umuntu atizengurukaho abishakisha. Murabizi ukuntu bibabaza iyo umuntu yatakaje indangamuntu, uruhushya rwo gutwara imodoka, pasiporo n’ibindi.

Ni yo mpamvu wumva nk’umuntu agize ati "ishakoshi yari irimo amafaranga, ndetse menshi, ariko uwabijyana byose, akanyihera pasiporo yanjye, permi cyangwa indangamuntu byarimo."

Impamvu, nuko gushaka ibyangombwa mu Rwanda, n’ubwo bifite umurongo mwiza binyuramo, nta wifuza gusubiramo bundi bushya kubishaka yabitaye, kuko igihe ni amafaranga. Kandi ga burya, ngo n’utakwambuye aragukerereza.

Amakuru y’ibinyabiziga biri ku isoko, buriya na yo aba akenewe. N’ubwo ubu byabaye byinshi, kandi n’amahitamo akaba ari menshi, bitewe n’uko umuntu ashaka iy’amashanyarazi, Hybrid, automatic n’ibindi, ariko no kubona amakuru yizewe, ni ingenzi.

Hari byinshi biboneka kuri uru rubuga, ariko inkuru mbarirano iratuba, icyaba cyiza ni ugusura urubuga Isokorusange maze ukabona amakuru ahagije ku byo ushaka.

Kuki wajya kubaza numero z’Abakomisiyoneri bagenda baguhererekanya, akenshi bakanaguha ibyo udashaka, bakagenda bakwaka "amafaranga yo gusura imari" buri kanya, kandi nyamara hari urubuga uha amakuru y’ibyo ukeneye, maze rukabikuzanira aho wiyicariye mu biro?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka