Ingufu zivugururwa ngo ni amahirwe ku bashoramari n’ibisubizo mu koroshya ubuzima
Umuryango mpuzamahanga w’abaholandi ushinzwe iterambere (SNV), umenyesha abashoramari ko bafite amahirwe mu gushora imari mu ngufu zivugururwa, kandi ko izo ngufu zihendukiye abaturage, ndetse zikaba n’ibisubizo bitandukanye ku buzima n’imibereho ya buri munsi.
Ingufu zivugururwa (renewable energy) zigizwe n’imirasire y’izuba, izikomoka ku muyaga, ku ngomero z’amazi abyara amashanyarazi, kuri nyiramugengeri, ku mazi y’amashyuza, kuri biogazi n’ahandi.
By’umwihariko kwitabaza ibikoreshwa n’imirasire y’izuba, ngo ni ibintu byahendukira abaturage hafi ya bose b’abanyarwanda, nk’uko Fabien Kayitare ushinzwe guteza imbere umushinga w’ingufu zivururwa muri SNV-Rwanda, yabigaragaje.
Ati “Aya matara yo mu nzu, rimwe warigura guhera ku mafaranga ibihumbi 10; ukarisharijaho telefone rigakora kugeza ku gihe kirenga imyaka itanu utiriwe ukenera amashanyarazi ya EWSA”.

Kayitare akomeza asobanura ko uko umuntu yakenera gukoresha ibintu bikurura umuriro mwinshi, ari ko yabona ibikoresha imirasire y’izuba ku giciro kidakanganye.
Urugo urwo ari rwo rwose mu Rwanda, ngo rwakoresha ibikoreshwa n’imirasire y’izuba guhera ku gucana amatara yo mu rugo, gusharija telefone, gucana radiyo, televiziyo (n’ibindi bijyana nabyo), mudasobwa, gutera ipasi, gucomeka frigo, iziko ryo gutekaho; nk’uko SNV ngo itabicuruza ahubwo itungira agatoki abifuza kubigura.
“Ni kenshi twagiye twumva inkongi zatewe no gucana buji (bougie) cyangwa amashanyarazi ava ku nsinga za EWSA; umuntu ukoresha amatara ya peterori n’ucana mu ziko, bose bahura n’indwara zitandukanye ziganjemo iz’ubuhumekero; ariko izi ngufu zivugururwa ziramutse zitabiriwe ibyo bibazo byose ntibyaba bikigaragara”, Kayitare Fabien.

Uretse ingufu z’imirasire y’izuba ngo zihendutse, SNV inagaragaza ko hari abaturage benshi bashoboye kwiyubakira utugomero duto tw’amashanyarazi no kwikorera biyogazi; kugira ngo bagabanyirize Leta umutwaro wo kuyisaba ingufu nyinshi zagombye guharirwa abanyenganda.
Uyu muryango wa SNV ngo utera inkunga abaturage bagaragaza ubushobozi buke bwo kwigurira ibikoreshwa n’imirasire y’izuba, aho ngo utanga ubufasha bw’ubumenyi n’amafaranga ku bahinzi, ukabahuza n’isoko, ukabakangurira kwizigamira; bamara kugira ubwo bushobozi ukabagira inama yo kwigurira ibiborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu Rwanda dukeneye ingufu z’amashanyarazi ngo zikomeze zidufashe mu iterambere