Ingendo za RwandAir zerekeza mu Bufaransa zitezweho amahirwe mu ishoramari

Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, irateganya gutangira gukorera ingendo zijya i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, ibintu abantu batandukanye bakora ‘business’ bafata nk’amahirwe adasanzwev mu ishoramari.

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya mu Bufaransa
RwandAir igiye gutangira ingendo zijya mu Bufaransa

Mu byo uko gufungura ingendo kwa RwandAir i Paris bizafasha, harimo kugabanya igihe byafataga ku bagana cyangwa bava muri icyo gihugu baza mu Rwanda, kugeza ibicuruzwa bituruka mu Rwanda ku isoko ryo mu Bufaransa bikimeze neza kurushaho.

Ingendo za RwandAir i Paris kandi bishobora no gutanga akazi, nk’uko byasobanuwe na bamwe mu bohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu baganiriye na ‘Doing Business’.

Kugeza ubu, RwandAir ikorera mu bihugu bisaga 28 muri Afurika, mu Burayi, muri Aziya ndetse no mu Mujyaruguru ya Amerika.

Yvonne Makolo, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir yabwiye Doing Business ko ingendo za mbere ziva i Kigali zigana i Paris, zishobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Ntagengerwa Theoneste, Umuvugizi w’urugaga rw’Abikorera (PSF), yavuze ko mu gihe izo ngendo zizaba zitangiye, bizaba ari amahirwe akomeye ku bantu bakora business, cyane cyane abacuruza imboga n’imbuto ndetse n’indabo, kuko ibicuruzwa byabo biba bishobora kwangirika, bizajya bigerayo ku gihe.

Yagize ati “Ibyinshi twohereza mu mahanga ni imbuto, imboga n’indabo kandi ibyo ni ibicuruzwa bikunze kwangirika. Icyo cyerekezo gishya nigitangira gukora, abohereza ibicuruzwa mu Bufaransa bazajya bakoresha iyo nzira. Hari amahirwe menshi y’ubucuruzi abantu babyaza umusaruro hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Ubucuruzi bwo mu bihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie), bigize 20% by’ubucuruzi bw’Isi muri rusange. Mu nama y’uwo muryango ivuga ku bukungu n’ubucuruzi iherutse kubera mu Rwanda ku itariki 12 Nyakanga 2022, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru wa Francophoni, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari muri bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka