Inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika ni intambwe ikomeye – Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yatanze kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020 ku ishuri mpuzamahanga ryigisha imiyoborere mu Bwongereza (International School for Government) kuri Koleji yitiriwe Umwami mu Mujyi wa London (King’s College London), yashimye uburyo inama yo ku wa mbere yagenze ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika.

Perezida Kagame Paul yavuze ko ibyavugiwe muri iyo nama ari intambwe ikomeye, izazana nta kabuza umusaruro mu bufatanye hagati y’u Bwongereza, umugabane wa Afurika n’u Rwanda.

Perezida Kagame asanga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika yaraziye igihe, aho u Bwongereza bwiyemeje gusubiza amaso inyuma kugira ngo buvugurure ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga.

Ibi umukuru w’igihugu asanga bibaye mu gihe cyiza, kuko mu mpera z’uyu mwaka isoko rusange riruta ayandi ku isi rizafungura imiryango ku mugabane wa Afurika kandi rikazitabirwa n’ibihugu hafi ya byose.

Iri soko rizwi nka African Continental Free Trade Area, Perezida Kagame avuga ko ari ikimenyetso ntakuka ku bashoramari, ko muri Afurika hari ubushake butajegajega muri politiki igamije guhuriza hamwe imbaraga mu iterambere.

Bityo u Rwanda rukaba rutakwemera gucikanwa n’ayo mahirwe yo gukorera hamwe n’abandi.

Intambwe yatewe mu nama yo ku wa mbere ku bufatanye hagati y’u Bwongereza na Afurika, umukuru w’igihugu yayihuje n’uko muri Kamena uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bivuga Icyongereza.

U Rwanda rukaba rushimishwa no kuba ibyemerejwe i London mu myaka hafi ibiri ishize bizaba bishyizwe mu bikorwa, nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

Kubera ko umuryango ‘Commonwealth’ w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ari umuryango urangwa n’indangaciro zigendanye n’aho isi yifuza kugera, kimwe cya gatatu cy’abanyamuryango kikaba kigizwe n’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame avuga ko ari yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwinjira mu muryango muri 2009.

Muri iyi nzira kandi, nk’uko Perezida Kagame akomeza abisobanura, u Rwanda rurimo kureba uko rwakoroshya urujya n’uruza ku baturage ba Commonwealth, abo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe n’abahuriye ku Gifaransa (Francophonie), bagakurirwaho amafaranga ya visa baje mu Rwanda.

Kagame Paul yanashimye ko ishuri mpuzamahanga ku miyoborere International School for Government, kuri Koleji yitiriwe umwami mu Mujyi wa London, rizatanga amahugurwa ku bikorwa bya Commonwealth mu nama y’uyu muryango izabera i Kigali muri 2020.

Perezida Kagame yanifuje kugira icyo avuga ku mpinduka u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize, abaturage barwo bagerageza guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yishe igihugu.

Mu gihe u Rwanda rwabuze 1/10 cy’abaturage rwari rufite icyo gihe, abandi 1/3 na bo bagahunga igihugu, umugabane wa Afurika aho u Rwanda rubarizwa, na wo wari wugarijwe n’ibibazo by’urudaca kandi byagize ingaruka ku Rwanda.

Inzira imwe yashobokaga kugira ngo Abanyarwanda bongere kubaho, kwari ukwishakamo amahoro ubwabo. Kandi uburyo bumwe bwashobokaga kugira ngo igihugu kidakora ku nyanjya kibashe gutera imbere, kwari ugushora imari mu baturage no gushaka umubano mu bukungu ku baturanyi.

Aha Kagame Paul yatanze uburyo butatu Abanyarwanda bakoresheje kugira ngo amahanga yumve uko rwigobotoye ibibazo.

• Icya mbere kwari ugushyira imbere ibyihutirwaga, kuko buri kintu cyari gikeneye gukorwaho;

• Icya kabiri kwari ugushaka ubumwe, kuko amacakubiri yari agiye kurimbura u Rwanda;

• Icya gatatu guharanira kwigira ariko birebewe mu buryo bwagutse, kubera ko tugomba kwikemurira ibibazo byacu ariko kwigira ku bandi no gufatanya na bo, ni byo bituma ibintu byihuta kandi bikagenda neza.

Kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye u Rwanda ruzanzamuka, ni ukuba ubuyobozi bwarahaye abaturage kugira uruhare muri gahunda zibagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka