Imyaka 7 irashize umushinga wa Biyodiyezeri uburiwe irengero

Icyizere cyo kubona amavuta atwara imodoka akomoka ku bimera yakorewe mu Rwanda cyarangiye, nyuma y’uko umushinga wa Biodiesel wafunzwe burundu.

Iyi modoka iheruka urugendo yakoreye i Bujumbura ntiyongeye kuva aho iri
Iyi modoka iheruka urugendo yakoreye i Bujumbura ntiyongeye kuva aho iri

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse uyu mushinga wari kuzatuma imodoka ya mbere muri Afurika itwawe n’amavuta akomoka ku bimera iva mu Rwanda.

Uyu mushinga wahagaritswe nyuma y’igihombo wagiye uteza Leta, nk’uko Kampeta Pitchette Sayinzoga, ushinzwe Ikigo cy’ubushakashatsi bw’Iganda (NIRDA), yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uyu mushinga wahagaritswe kuko utari ugishobotse mu rwego rw’ubukungu”

Uyu mushinga watangijwe tariki 27 Werurwe 2011, utangijwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Amashyamba na Mine Christopher Bazivamo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Sharon Haba na Jean Baptiste Nduwayezu, umuyobozi wari ushinzwe Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga (IRST).

Imbere y’abanyamakuru, batangije ingendo zigana i Bujumbura ziva i Kigali, zikozwe n’iyi bisi itwawe n’amavuta akomoka ku bimera.

Iyi modoka yari ibaye iya mbere muri Afurika ikoze urugendo itwawe na Biyodiyezeri, yari yitezweho guhindura isura y’ibungabunga ry’ibidukikije mu Rwanda.

U Rwanda rukoresha ibikomoka kuri peteroli rutumiza ku byambu bya Kenya na Tanzania. Muri ngengo y’imari ya 2015-2016, u Rwanda rwatumije lisansi ingana na litiro miliyoni 326.2, ruvuye ku gutumiza litiro miliyoni 218.6 mu 2011.
Mu gihe uyu mushinga wari urimbanyije, Guverinoma yanateganyaga kugabanya lisansi itumiza hanze. Icyo gihe hari hahaze guterwa ibiti birenga miliyoni 5.2 mu gihugu cyose.

Hari gahunda yo gutera ibiti “Jatropha” bikorwamo ayo mavuta kuri hegitari 20 zo ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Burera. Ibyo biti byagombaga kubyazwamo amavuta atwara imodoka.

Uwo mushinga ntiwarenze umutaru kuko imodoka imwe yari yaratangiye gukora, mu mwaka umwe yari iparitse ahahoze ibiro bya IRST ku Mulindi.

Ikigo cyakoraga uyu mushinga ubu kirinzwe n'abashinzwe umutekano
Ikigo cyakoraga uyu mushinga ubu kirinzwe n’abashinzwe umutekano

Iyi bisi kimwe n’indi zaguzwe miliyoni 50Frw imwe imwe, amafaranga yavuye muri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika yagombaga gushyirwa muri uyu mushinga.

Kigali Today yatembereye aho iyi bisi iparitse ngo irebe uko byayigendekeye. Aho iparitse, uretse umukozi ushinzwe kuharinda nta wundi muntu wahasanga. Iyi bisi iparitse aho yahoze ifatira amavuta hazwi nka “pump station”.

Guverinoma itangiza uyu mushinga mu 2007, yatekerezaga ko hajya hakorwa byibura litiro 2.000 za biyodiyezeri ku munsi, ku buryo mu 2025 zazaba zimaze kugera kuri litiro ibihumbi 48 ku munsi.

Kampeta ntasobanura icyateye uwo mushinga guhomba ariko amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko buri cyose mu byakoreshwaga kugira ngo bakore biyodiyezeri cyagurwaga hanze y’u Rwanda.

Umwe mu bahoze ari abakozi ba IRST utifuje ko amazina ye atangazwa, agira ati “Kugura ibyo bikoresho byari bihenze kandi n’umushinga wo gutera ibiti bya jatropha warananiranye.”

Uyu mukozi avuga ko uyu mushinga wahagaritswe gukora mu 2012, nyuma y’umwaka umwe utangiye, wagize igenamigambi ryakozwe nabi bigatuma uhomba.

Ati “Wahagaritswe kubera igenamigambi ryakozwe nabi. N’ubundi litiro imwe yari kujya igura 1000Frw ugasanga ntaho bitandukaniye na lisansi yatumijwe hanze. Ikindi ibi biti ntago byari biberanye n’ikirere cyo mu Rwanda ku bijyanye n’ubuhinzi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukudashoka k’uyu mushinga n’ufite ubumuga bwo kutabona yarabibonaga.

Eye yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka