Imodoka zikorewe mu Rwanda ziraba ziri ku isoko mu mwaka umwe

Ibikenewe byose byamaze gukusanywa kugira ngo uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen (VW) rutangire gukorera imodoka mu Rwanda, zizaba zagiye ku isoko muri Gicurasi 2018.

2018 irashira Abanyarwanda batangiye gutwara imodoka zikorerwa mu Rwanda
2018 irashira Abanyarwanda batangiye gutwara imodoka zikorerwa mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki 18 Mutarama 2018, ubuyobozi bwa VW bwatangaje ko buzatagirana ingengo ya miliyari 20 z’amadolari zo kwihashisha gukora imodoka za mbere, aho ruzaba rukorera mu gice cyahariwe inganda cya “Kigali Special Economic Zone.”

Umuyobozi wa VW muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer yavuze ko uru ruganda ruzakenera abakozi igihumbi bazaturuka mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yavuze ko nta gihindutse mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ari ubwo imirimo yo gukora imodoka yaba yatangiye. Hakazaherwa ku modoka zo mu bwoko bwa VW Passat, Polo n’amajipe yo mu bwoko bwa Teramont.

Clare Akamanzi, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yavuze ko u Rwanda rwishimiy kuva uruganda rwa VW ruje gukorera mu Rwanda. Avuga ko gukorera mu Rwanda k’uru ruganda bizagirira igihugu akamaro.

Ati “Twizeye ko ubu bufatanye buzaha urubyiruko amahirwe yo kubona imirimo.”

Yavuze ko gushora imari mu Rwaanda wa VW ari ikimenyetso cy’uko abashoramari bakomeje kwiyongera, mu gihe ku ruhande rwa VW bemeza ko bahisemo gukorera mu Rwanda kubera uburyo igihugu cyorohereza abashoramari.

VW izakorera mu Rwanda ikora nka sosiyete Nyarwanda, aho izajya ikora imodoka ziciriritse, zoroshye gukorwa kandi kinywa lisansi nke ntizanduze n’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimira amakuru mutugezaho ariko mujye mugerageza gukosora amakosa y’imyandikire y’ikinyarwanda.

kim yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka