Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida

Perezida Paul Kagame yavuze ku byinshimo afite byo kubona imodoka yamenye ubwenge asanga mu Rwanda ari nayo ya mbere ikoze amateka mu kuhakorerwa.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda

U Rwanda rwanditse andi mateka yo kugira uruganda ruteranya imodoka, igikorwa kije kiyunga ku yindi mishinga myinshi rwatangiye yo kurufasha kuba ubukombe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranya imodoka zigurishwa mu Rwanda no mu karere.

Igikorwa yemeza ko ari inkuru nziza kuri Afurika bitewe n’amateka y’u Rwanda n’intego y’aho rwifuza kugera mu bukungu.

Yagize ati “Ndibuka ko imodoka ya mbere nabonye mu Rwanda ndi umwana, mbere y’uko twirukanwa muri iki gihugu, ari imodoka ya Beetle (Gikeri). Icyo gihe moteri yazo yabaga inyuma. None uyu munsi twongeye kubona imodoka za Volkswagen mu Rwanda zihakorerwa.”

Perezida Kagame yasuzumye imodoka yakozwe na VW
Perezida Kagame yasuzumye imodoka yakozwe na VW

Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko amasezerano yo gutangiza urwo ruganda mu Rwanda atangazwa, abantu benshi batiyumvishaga ko uruganda nka Volkswagen rushobora kuza gukorera mu Rwanda.

Ariko yemeza ko gutangira k’urwo ruganda bihise bihindura isura y’urugendo rugana ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “Ni inkuru nziza kuri Afurika kuko bigaragaza ko inganda zikomeye z’i Burayi zitamenyekanisha ibyo zikora muri Afurika gusa kuko zanahakura abaguzi.”

Perezida Kagame yanavuze ko gukora imodoka nshya bizakuraho imyumvire yo kumva ko Afurika ari ho hajugunywa ibintu byakoreshejwe n’abandi.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro uruganda rwa VW mu Rwanda
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro uruganda rwa VW mu Rwanda

Uruganda rwa Volkswagen rutangije igice cyo mu Rwanda nyuma y’igihe kigera ku mwaka rutegerejwe na benshi, mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ruzatangira rukora amoko abiri y’imodoka ari yo Hatchback Polo na Passat, nk’uko Michaella Rugwizangoga Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda yabitangaje.

Yavuze ko imodoka 150 za mbere zizakorwa, zizakora mu buryo bwo kuzikodesha, mbere y’uko batangira kuzigurisha ku baturage.

Umuyobozi mukuru wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko politiki y’u Rwanda yo gukorera mu mucyo no kutihanganira ruswa ndetse n’umutekano igihugu gitanga biri mu byabakuruye baza gukorera mu Rwanda.

Imwe mu modoka abakozi barimo guteranya
Imwe mu modoka abakozi barimo guteranya

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Wallah narayamanitse

Umuhire elissa yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

HE oyeee Kuko akora ibintu bitangaje

Umuhire elissa yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

nibyokwishimirwa kuba tubonye aho tuzajya duhaha imodoka nshyashya kuko nabatemera bazemera ko u Rwanda tufite Imana kuko ikorera mumuyobozi wacu nawe akayumvira . amahoro kubanyaRwanda mwese

mutabazi yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

nibyishimo kbx turifuza no kuzabona haje uruteranya indege!!!!

justin yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

gutekereza simyaka please byose ni mumutwe @ikibasumba

justin yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

Impamvu abazungu baza gukora Investments mu Rwanda,nuko dufiye amahoro kurusha ahandi muli Afrika.Mu gihe abandi barwana,twebwe turimo gutera imbera cyane.Ni hake cyane muli Afrika bafite ziriya ndege nshya za Airbus 300.Tekereza umunsi isi yose yagize amahoro,yabaye paradizo.Nta gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka iyo paradizo cyane,ntiduheranwe n’ibyisi.Abashaka iyo paradizo bashyizeho umwete,imana izabahemba kuzuka ku munsi w’imperuka no kubaho iteka ryose muli paradizo.

KAMOSO yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Amen iryo jambo ry’Imana naryo riba rikenewe gusa icyambere tugomba guhinduka ibyaremwe bishya mubuzima bwacu bwaburimunsi . (ibikorwa byiza bizatuma abandi bahinduka ).

mutabazi yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

ikibasumba, ntago yahavuye afire ibiri ahubwo yahavuye afire imyaka ine

Passat yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

HE yahunze afite imyaka ibiri n’ubu aracyibuka imodoka yabonye bwambere afite imyaka ibiri! Nibyiza rwose.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka