IMF na MINECOFIN baganiriye ku buryo imishinga y’Ibidukikije izahabwa igishoro

Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Bo Li yaraye aganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo imishinga y’Ibidukikije ifasha u Rwanda kubaka ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe izatezwa imbere.

Mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2022, IMF yemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ya Amerika (agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 340Frw), akaba azakoreshwa mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu burambye butangiza ibidukikije.

U Rwanda ni cyo igihugu cya mbere muri Afurika kizahabwa inkunga ya IMF yagenewe ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse, muri gahunda y’icyo kigega yiswe Resilience and Sustainability Trust (RST).

MINECOFIN na IMF bivuga ko ibi biganiro byabahuje n’izindi nzego mpuzamahanga zishinzwe Imari, zirimo Banki y’Isi na Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari(European Investment Bank).

Mu byemeranyijweho hari ugushakira hamwe igishoro cyo guteza imbere imishinga y’Ibidukikije, by’umwihariko mu Rwanda bikaba bikorwa n’Ikigega cy’Ishoramari mu bidukikije cyiswe IREME Invest.

Banaganiriye ku buryo bwo kongerera ubushobozi no kwihutisha imishinga ya Leta igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, korohereza u Rwanda kubona inguzanyo zo guteza imbere imishinga y’Ibidukikije, ndetse n’uburyo iyo mishinga ifite udushya yajya ihabwa igishoro.

Umuyobozi wungirije wa IMF, Bo Li agira ati "Kuba u Rwanda rwemejwe nk’Igihugu cya mbere mu bifite amikoro make gihawe inkunga ya RSF(Resilient and Sustainability Fund ya IMF), ni ikimenyetso cy’uko rufite politiki nziza zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere".

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda rutegerezanye icyizere igishoro cya IMF binyuze muri RSF, ariko hakazabaho n’ubufatanye bwa IMF n’u Rwanda mu gushakira iryo shoramari mu Rwanda binyuze mu Kigega IREME Invest.

Iki Kigega IREME Invest cyatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu mwaka ushize wa 2022, ndetse akimurikira Abakuru b’Ibihugu bigize Isi bitabiriye Inama ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Sharm-el-Sheikh mu Misiri.

Iki Kigega ku ikubitiro u Rwanda rwagishyizemo amadolari ya Amerika asaga miliyoni 104 (akaba ari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 105).

U Rwanda rufite intego yo kuzagabanya imyuka yangiza Ikirere(igateza imihindagurikire y’ibihe) ku rugero rungana na 38% bitarenze umwaka wa 2030, ndetse no kuzaba rutacyohereza iyo myuka mu mwaka wa 2050, bikajyana n’icyerekezo rwihaye muri gahunda zitandukanye.

Imwe mu mishinga yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya u Rwanda rufite, ijyanye no kongera amashyamba no kwirinda kuyakoresha nk’ibicanwa n’ibindi byayangiza, ndetse no kwirinda ikintu cyose kirekura ibyuka bihumanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka