Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigiye korohereza u Rwanda umwenda wa Miliyoni 42 z’Amadolari

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.

Ni muri gahunda y’ikigega IMF yo kongerera igihe cyo kwishyura ibihugu 28 by’ibinyamuryango kimwe cya gatatu (1/3) cy’umwenda bigifitiye, binyuze mu gikorwa cyo gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’ibiza (Catastrophe Containment and Relief Trust - CCR).

Ni ku nshuro ya gatatu ikigega IMF cyongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda rugifitiye, muri gahunda yo gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Inshuro ebyiri zabanje ni izo muri Mata n’Ukwakira 2020; itangazo rya IMF rikavuga ko korohereza ibihugu imyenda ari uburyo bwo kubitera ingabo mu bitugu kugira ngo bikomeze kuziba ibyuho byabayeho mu mari, mu buvuzi, mu buzima bw’abaturage no mu bukungu kugira ngo bibashe kugabanya ubukana bw’ingaruka za Covid-19.

Ikigega IMF kirizera ko kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda bizarufasha kubona imari ihagije yo gushora mu bikorwa byo kuzahura inzego z’ubukungu zashegeshwe no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo.

Mu bihugu 28 byongerewe igihe cyo kwishyura umwenda wa IMF harimo Rwanda, Tanzania, Burundi na Ethiopia.

Muri Werurwe 2020, Umuyobozi Mukuru wa IMF Kristalina Georgieva yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyira gikorwa cyo gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’ibiza (CCRT) kugira ngo haboneke imari yo gufasha ikigega gukomeza gukora mu gihe cy’imyaka ibiri ibihugu bizongererwa kugira ngo bibashe kwishyura umwenda.

Ikigega IMF kiremeza ko kugeza ubu, abaterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), UK, Japan, Germany, France, Netherlands, Switzerland, Norway, Singapore, China, Mexico, Philippines, Sweden, Bulgaria, Luxembourg, na Malt byemeye gutanga umusanzu wa miliyoni 774 z’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka