Ikigega BDF kigiye guhagarika ishoramari nterankunga ku mishinga mito n’iciriritse

Ubuyobozi bw’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) bwatangaje ko bugiye guhagarika ishoramari nterankunga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs) nyuma yo gusanga ubwo buryo butarimo gutanga umusaruro neza.

Ibi babitangaje ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, ubwo abayobozi ba BDF bitabaga Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), kugira ngo basubize ibibazo by’imicungire y’imari ya Leta byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Muri ubu buryo bwo gutera inkunga imishinga, BDF yashoragamo imari ifatanyije na nyiri umushinga kugira ngo bafashe abafite imishinga mishya kubona igishoro cyo gutangira no kuzamura imishinga yabo batagombye gutanga ingwate.

Ubusanzwe, ikigo cy’imari kigomba kugenda gisohoka buhoro buhoro mu mishinga uko ba rwiyemezamirimo bagenda babona ubushobozi, bakishyura amafaranga bakirimo, bagakomeza kuyobora imishinga yabo nyuma yo gushinga imizi.

Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, BDF yashoye angana na miliyari 1.9FRW binyuze mu nguzanyo nterankunga kuva mu 2012 kugeza mu 2021, ariko asaga miliyari 1.6FRW, ahwanye na 85% by’inguzanyo yose ntaragaruzwa.

Umugenzuzi w’Imari yagiriye inama abayobozi ba BDF kujya babanza gukora isuzuma risesuye ry’imishinga bashaka gushoramo imari, kandi bakaba bizeye neza ko iyo mishinga izunguka kugira ngo ba nyirayo bazabashe kwishyura.

Abadepite bashakaga kumenya aho BDF igeze ikemura iki kibazo, dore ko nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wayo, Vincent Munyeshyaka, izindi miliyoni 54FRW gusa ni zo zagarujwe nyuma y’uko Umugenzuzi w’Imari akoze igenzura rye.

Imbere ya PAC, Munyeshyaka yagize ati: “Muri ubwo buryo bwo gufasha imishinga, BDF na yo iba ari umushoramari mu mushinga kandi ikaba igomba kugenzura aho ibikorwa bigeze, ndetse ikaba igomba kugira umukozi wayo uri mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo nyiri uwo mushinga. Ibyo byaratunaniye, kubera ko tudashobora kubona abakozi baduhagararira mu mishinga yose BDF yashyizemo amafaranga.”

Umuyobozi wa BDF yavuze ko n’ubwo ikigega cyashyizeho ibisabwa mu kwandika raporo zigaragaza aho imishinga bashoyemo imari igeze izamuka, baje gusanga bidatanga umusaruro, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko ba nyiri imishinga batayikurikiranye uko bigomba.

Imbere ya PAC, Munyeshyaka yagize ati: “Bandika ibyo bishakiye... hari n’ababeshya; bamaze imyaka itanu bari mu mishinga, ariko iyo ubabajije impamvu batishyura, bavuga ko nta nyungu babona.”

Ishoramari nterankunga BDF yashyize mu mishinga ryagiye mu bikorwa birimo amahoteri, ubuhinzi n’ubworozi, n’ubuvuzi (ibitaro).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byaba byiza beretse PAC iyo mishinga bakamenya banyirayo kuko butewe n’ikimenyane usanga akenshi ari Akazu ka babyobozi ba BDF ariho ayo mafaranga aherereye kd nubwo wakora umushinga kd bakobona wunguka bashobora kuwunyanganya kd batazi strategy uzawukoreshamo bigatuma wa mushinga uhomba cg ntubone inyungu ishimishije.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Ikindi gitera BDF guhomba ntabwo ari ba nyirimishinga batishyura gusa ahubwo imishinga iterwa inkunga usanga abakozi ba BDF aribo baba barayikoze muburyo bwamanyanga bakiha amafaranga kuyishyura bikabananira, mbese ukuri guhari nuko umuntu udafite uwo baziranye bya hafi ukora muri BDF ntashobora kubona amafaranga anyuzwa muri BDF

Umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Sinzi akarere utuyemo ariko nge ndi umuhamya ko Bdf hari icyo imariye urubyiruko rw’u Rwanda hari benshi bayitangira ubuhamya ko yabafashije kuvira aho bikura bagira aho bagera,so wibigira general si mu gihugu hose birashoboka ko wenda akarere utuyemo byaba so byaba byiza rero uvuze akarere byakubayeho ariko ntuvugeko BDF yose ari ikibazo.

Claude yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Uvuze ukuri rwose Aya mafaranga nibo bayigabagabanya ubundi bakayaha abakire bagenzi babo bazabaha akantu

Njyewe ubwanjye nigeze kujyayo banga ko tuninjira hariya mumugi kwa Makuza ahari blanche yabo...

Luc yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka