Icyayi ku isonga mu byoherezwa hanze byinjiriza u Rwanda amadovise menshi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze byinjiriza Igihugu amadovise menshi.

Icyayi ni cyo cyinjiriza u Rwanda amadovise menshi
Icyayi ni cyo cyinjiriza u Rwanda amadovise menshi

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Eric Ruganintwari, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza n’amabwiriza agenga ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2021, icyayi cyinjije asaga miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika, angana na Miliyari 80 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe hari ubwo mu cyumweru kimwe, icyayi cyoherezwa mu mahanga cyinjiza asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu y’amadolari ya Amerika. Uwo muyobozi yemeza ko biteguye kwinjiza miliyari 100 z’amadolari mu myaka iri imbere.

Ati “Umwaka ushize icyayi cyinjije Miliyoni zirenga 80 z’amadolari, ariko dufite gahunda ko tuzageza kuri miliyoni 100 mu bihe bizaza, tuzabigeraho dufatanyije natwe twese n’abaturage bahinga, kandi bagakomeza kongerera agaciro ibyo duhinga mu Rwanda”.

Eric Ruganintwari Umukozi w
Eric Ruganintwari Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB)

Nyuma y’icyo cyayi cyoherezwa cyane cyane mu bihugu birimo Pakistan, Kazakhstan, Misiri n’u Bwongereza, igihingwa kiza ku mwanya wa kabiri mu byoherezwa hanze byinjiza menshi ni ikawa.

Eric Ruganintwari, yavuze ko ikawa yoherejwe hanze mu mwaka ushize cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, yinjije amadovise agera kuri miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika.

Ati “Kugeza ubu ikawa ni igihingwa cya kabiri mu bihingwa byoherezwa hanze byinjiza amadovize menshi mu gihugu, muri uyu mwaka dusoje kawa yinjije miliyoni zigera muri 60 z’amadolari, ni amafaranga yinjiye mu mufuka w’abaturage, ni umusaruro winjiye mu bukungu bw’Igihugu, ni n’uburyo bumwe bwo kugira ngo tuzahuke nyuma y’ibihe bikomeye tuvuyemo byatewe na COVID-19”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu bindi bihingwa byoherezwa hanze bikinjiza amadovise menshi, harimo n’ibireti bikurikirwa n’imboga, imbuto, urusenda, indabo n’ibindi.

Indabo na zo ziri mu byinjiza amadovise menshi
Indabo na zo ziri mu byinjiza amadovise menshi

Imboga, imbuto n’indabo bikunze koherezwa mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Buholandi, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Ruganintwari yavuze ko Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli muri Gakenke igakorana n’indi mirenge iyikikije, ko ifite umwihariko wo kuba ifite ubushobozi bwo gutunganya kawa kuva mu murima ikagera ku muntu wa nyuma uyinywa, ashimira iyo Koperative uburyo ikomeje kuzamura iterambere ryayo n’iry’Igihugu.

Urusenda na rwo ni imari ikenewe ku masoko mpuzamahanga
Urusenda na rwo ni imari ikenewe ku masoko mpuzamahanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka