Ibihumbi 200RWf yashoye mu buhinzi n’ubworozi bimugejeje kuri miliyoni 14RWf
Lambert Nkundumukiza yatangiye korora ingurube no guhinga urutoki muri 2015 ahereye ku bihumbi 200RWf ariko ubu amaze kugera ku gishoro cya Miliyoni 14RWf.

Nkundumukiza w’imyaka 30, atuye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro. Avuga ko ubu akoresha abakozi 17 kandi ngo azakenera abarenze uwo mubare mu mwaka utaha.
Avuga ko agurisha ibitoki n’inyama z’ingurube mu mahoteli n’amarestora mu Rwanda n’i Goma muri Congo, kandi akemeza ko nta kintu cye na kimwe gishobora kubura isoko.
Agira ati “Mu Rwanda ntaho wabura abakugurira ibyo wejeje kuko bafite ikibazo cyo gutumiza ibintu byinshi hanze. Ibintu byose ni isoko, ni cyo nabwira urubyiruko ruvuga ko rwabuze icyo rukora.”
Avuga ko urubyiruko rugomba kureba amahirwe arukikije cyane cyane mu buhinzi, aho “ubutaka bwinshi butarabasha kubyazwa umusaruro bwagakwiriye kuba butanga.”
Nkundumukiza avuga ko mu kwezi kwa mbere kwa 2018 utaha azashinga uruganda rutunganya inyama z’ingurube zikavamo ikiribwa bita ‘Sosisso’, akoresheje inguzanyo ya miliyoni 5Frw yijejwe n’Ikigega BDF.
Yahaye ikaze abifuza gukorana nawe bagashora imari muri ubwo bucuruzi, avuga ko yaboneye isoko rinini i Rubavu n’i Goma muri Congo.
Umusaruro wa ‘Youth Connect’
Umushinga wa Nkundumukiza Lambert ni umwe muri 90 ihatanira ibihembo bya Ministeri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) bizatangwa mu kwezi k’Ukuboza, mu nkera y’imihigo yiswe “Youth Konnect.”

Nkundumukiza yegukanye igihembo cya miliyoni 1Frw, cyahawe umushinga wa mbere mu Ntara y’Uburengerazuba kuwa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017. Yakegukanye atsinze abantu batatu ba mbere muri iyo ntara.
Aracyafite amahirwe yo guhabwa ibihembo, kuko Ministeri y’Urubyiruko ivuga ko ikomeje gahunda ngarukamwaka yo guhemba imishinga 30 yarushije indi yose mu gihugu muri uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imishinga muri Ministeri y’Urubyiruko William Furaha, asobanura ko imishinga 90 y’urubyiruko izahatanira ibihembo by’amafaranga, ariko hakazahembwa 30 gusa.
Ati “Uwa mbere azahabwa miliyoni eshanu, uwakabiri eshatu, uwa gatatu ebyiri, abasigaye 27 bazahabwa ibihumbi 500Frw buri wese.”

Furaha avuga ko miliyoni zirenga 117Frw zimaze guhabwa urubyiruko rwihangira imirimo kuva mu 2012 zitapfuye ubusa, kuko ngo bagiye bahangira akazi abandi bantu.
Ati “Muri 2016 twasuye imishinga 67 yari yaranyuze muri ‘Youth Connect’, dusanga barabashije guhangira imirimo ihoraho abantu 1074, n’abandi 2,700 bari bafite imirimo ya nyakabyizi.”
Ibi uwabibara akoresheje itegeko ry’itatu ryoroshye, yasanga imishinga 150 yahawe ibihembo kuva muri 2012 kugera muri 2016, yarabashije guhangira abantu imirimo ihoraho na nyakabyizi itari munsi ya 8,450.
Gahunda ya ‘Youth Connect’ kimwe n’izindi zirimo ‘NEP Kora Wigire’, ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu guhangira Abanyarwanda imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.
Ohereza igitekerezo
|
SINAGIZE AMAHIRWE YO KWIGA AMSHURI MENSHI NGO MFUNGUKE MUMUTWE KUBURYO NAREBA KURE NKAMWE.NONE NDABINGINZE MUNGIRE INAMA,MFITE AMAHIRWE YO KUBONA INGUZANYO Y’AMAFARANGA IBIHUMBI IJANA NA MIRONGO ITANU,MWAMPA URUGERO RW’UMUSHINGA NAYAKORESHA NGATERA INDI INTAMBWE?NZABASHIMRA
MURAKOZE!!!!!!
muvandimwe mwene data kuba utarize ntibisobanuye ko udafungutse mumutwe byonyine kuba warabashije kumva no gutecyereza ko hari icyo wakora ngo ubashe kugera kurwego rwisumbuye kurwo wari uriho ni icyerekana ko hari aho wavuye naho ugeze ubungubu,inama nakugira nuko watecyereza ukareba neza ukinjira muri secteur y’ubuhinzi nubworozi kuko ubu niho hantu hasigaye amafaranga ahagije.UMWE MUBAHANGA YARAVUZENGO[IYO WAMAZE KUMENYA ICYO USHAKA UBA WAMAZE GUTERA IMBERE]pleas ntuzigere ucibwa intege nabakunenga kuko iterambere ryawe rireba wowe ubwawe.amahirwe masa Tel=0789613964
TURASHOBOYE RETA Y’URWANDA NITUBE HAFI NATWE MURI NYABIHU UMURENGE WA JENDA TURAKATAJE.
Ngizo 0788881424
mwaduhuza nawe gute ngo atugire inama kimwe mubibazo urubyiruko dufiti tubura abajyanama fafatika waba ubonye nutwo duhumbi 100000 frw ukadushora ahadakwiye kubera inama mbi nkubwo muduhaye numbers byadufasha
Muduhe numbers ze tumugishe inama