Ibigo Smart Africa na AfricaNenda mu bufatanye bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu kwishyurana ku mugabane wa Afurika

Ubu bufatanye bushya buzafasha Smart Africa Alliance, nk’urwego rukuru ku mugabane rushinzwe gushyiraho gahunda y’ikoranabuhanga muri Afurika, gukorana na AfricaNenda.

Uyu muryango nyafurika washyizweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’uburyo bwo kwishyurana byihuse kandi bunoze, winjiye muri ubwo bufatanye i Kigali ku wa gatatu tariki 23 Werurwe 2022, ndetse iyo miryango yombi yiyemeza guhuriza hamwe imbaraga zo gushyiraho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa Lacina Koné na Dr. Robert Ochola uyobora AfricaNenda bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi mukuru wa Smart Africa Lacina Koné na Dr. Robert Ochola uyobora AfricaNenda bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

AfricaNenda na Smart Africa Alliance (SA) bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane kugira ngo bashyigikire kongerera ubushobozi abafata ibyemezo ndetse no gushyiraho imirongo migari ku buryo bwo gushyiraho isoko rimwe rya Afurika mu ikoranabuhanga ndetse na serivise z’imari zidaheza muri Afurika.

Izi nzego zombi zishyize hamwe kugira ngo zihurize hamwe ingamba zijyanye n’iterambere no gushyiraho amahame kuri ubu buryo bwo kwishyurana kandi buhuriweho hakurikijwe uburyo busanzwe buriho ku mugabane wa Afurika.

Abafatanyabikorwa nabo bazagira uruhare gushyiraho ubuvugizi no mu kunganira politiki ndetse no kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru byose bigamije kwegera abafatanyabikorwa ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo birusheho kwihutisha urwego rw’imari muri Afurika.

Dr. Robert Ochola, umuyobozi mukuru wa AfricaNenda, yatangaje ko nubwo umugabane wa Afurika uri ku isonga ku rwego rw’isi mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni, uyu mugabane ugifite imbogamizi zikabije zituma ikoranabuhanga ritagerwaho muburyo bukwiriye, avuga ko ibikorwa remezo arimwe munzitizi zituma bitagerwaho.

Ati: “Turabona ko izo mbogamizi ari amahirwe yo kwerekana isi yose ubuhanga bwa Afurika mu kwikemurira ibibazo. Amasezerano yacu ashimangira ubufatanye bufatika na SmartAfrica bugamije gushyiraho amahame afunguye afite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imikoranire ku rwego rw’igihugu ndetse no mu karere ndetse no guhuza uru rwego.”

Yakomeje avugak ko aya masezerano yasinywe azafasha mu nzego zitandukanye haba Leta, ndetse no gushyigikira abafata ibyemezo.

Ati: “Mu zindi nzego z’ubufatanye, aya masezerano na yo azaba intambwe igamije gutegura gahunda zo gufasha abafata ibyemezo, ibigo na za guverinoma zishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nka AfricaNenda, dukomeje gushakisha ubwo bufatanye mu rwego rwo koroshya gusangira ubumenyi, no gushyigikira uburyo bwo kwishyurana burimo inyungu ku Banyafurika bose."

Dr. Ochora yavuze ko niba k’urwego rw’igihugu, urubuga rwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rushobora kwagurwa no mu karere kandi rugahuzwa ku rwego rw’umugabane wa Afurika, bizashyiraho igihe gishya mu rwego rw’imari rudaheza ndetse bikaba byanateza imbere ubucuruzi bw’umugabane binyuze mu isoko rusangew rya Afurika (AfCFTA) ndetse no gusuzumira hamwe ko Abanyafurika bagerwaho n’urwego rw’imari rudaheza kandi bagakora ubucuruzi nta zindi mbogamizi.

Yakomeje agira ati: "Niba dushaka kuziba icyuho cya miliyoni 400 z’abakuze batibona mu rwego rw’imari ku mugabane wacu, dukeneye ko abantu bose babona serivisi z’imari. AfricaNenda yiyemeje kwihutisha uburyo bwo kwishyurana bwihuse kandi budaheza muri Afurika. Twumva akamaro k’ibikorwa biganisha ku bufatanye mu rwego rwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, yavuze ko telefoni zigendanwa zigera kuri 50% by’abantu bose bagera kuri interineti ariko hakiri imbogamizi z’imikoranire.

Ati: “Nk’uko raporo YA GSMA ibivuga kugeza mu 2020 haracyari 50% muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite umurongo mugari wa 4G, 81 % bafite 3G naho 0.4 % bafite 5G. Muri 2020 hiyongereyeho 73% by’amafaranga yoherejwe mu 2020, 69% yoherejwe hakoreshejwe telefone, impuzandengo yo kohererezanya amafaranga yiyongereyeho 18 % kuva ku madolari 106 muri Nzeri 2019 kugera ku madolari 124 muri Kamena 2020.”

Yakomeje Avuga ko ubwiyongere bw’ikoranabuhanga mu kohererezanya amafranga kuri telephone muri Afurika bugeze kuri 60%.

Ati: “Ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya terefone mu kohererezanya amafaranga, Afurika muri iki gihe igera kuri 60 % by’amafaranga yohererezanyijwe ku isi. Nyamara hari byinshi byo gukora kugira ngo tugere kuri izo nzozi muri Afurika.”

Koné yavuze ko ubufatanye bwa Smart Africa na AfricaNenda buziye igihe kuko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no ndetse n’urwego rw’imari budaheza ari ngombwa cyane mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’umugabane.

Ati: "Kubaka no kuzamura ubushobozi bw’abashyiraho imirongo migari n’abafata ibyemezo muri Afurika ku kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizagira uruhare mu gushimangira icyerekezo cyacu cyo gushyiraho isoko rimwe ry’ikoranabuhanga muri Afurika mu 2030".

AfricaNenda ni ihuriro rya Afurika riyobowe n’impuguke zigamije kwihutisha uburyo bwo kwishyura bwihuse kandi bunoze ku mugabane wa Afurika. Binyuze mu bufatanye, AfricaNenda itanga abafatanyabikorwa kuri leta n’abikorera ku giti cyabo mu kongera ubumenyi bwa tekinike n’ubushobozi bwo kwagura uburyo bwo kwishyurana.

Ku rundi ruhande, Smart Africa ni ihuriro ry’ibihugu 32 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abikorera ku giti cyabo ku rwego rw’isi bashinzwe gahunda z’ikoranabuhanga muri Afurika. Ihuriro ryongerewe imbaraga n’ubushake bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha iterambere ry’imibereho n’ubukungu ku mugabane wa Afurika no kwinjiza Afurika mu bukungu bushingiye k’ubumenyi binyuze mu buryo bworoshye bwo gukoresha ikoranabuhanga (ICT).

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, abatanze ibiganiro bongeye gushimangira ko guverinoma n’imiryango ihuriweho n’akarere bikwiye gufatanyiriza hamwe kugira ngo inzitizi zibuza Afurika kuba isoko rimwe ry’ikoranabuhanga ziveho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka