Ibigo by’imari byatangiye gutegura inguzanyo igenewe abafite ibikorwa biciriritse

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu benshi by’umwihariko abakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse bakenera amafaranga ariko ntibayabone, ibigo by’imari byatangiye gutekereza uburyo hatangwa inguzanyo ijyanye n’ibyo umuntu akora.

Abahinzi bato bavuga ko bahura n'imbogamizi zo kubona inguzanyo nta ngwate
Abahinzi bato bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo nta ngwate

Ni inguzanyo izaziba icyuho cyo kubura abatanga amafaranga ku bari muri urwo rwego, kubera ko nta ngwate, bityo bigakoma mu nkokora iterambere ryabo, kuko babuze amaboko abafasha kuzamuka ngo bave ku rwego rumwe bagere ku rundi.

Gufasha abahinzi ndetse n’aborozi bato bizatuma uretse kwiteza imbere ariko n’abandi bitwa ko ari banini basanzwe bakorana na bo, bizera kubona umusaruro uhoraho kandi mwiza, kubera ko aho bakura umusaruro wabo nta kibazo bazaba bafite kijyanye n’amikoro yo kubona imbuto n’ifumbire.

Nyuma yo guhuzwa no kuganirizwa n’ibigo by’imari bitandukanye, bamwe mu bahinzi n’aborozi baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bishimiye kubona uburyo ibyo bakora bishyigikiwe, kandi bigiye kubafasha guhindura uko bakoraga bave ku buhinzi n’ubworozi bakoraga bwo kurya gusa ahubwo bagere ku iterambere ryo kuba basagurira amasoko.

Evariste Sibobugingo ukora ibijyanye no kongerera agaciro igihingwa cy’imyumbati mu Karere ka Nyanza, avuga ko bari basanzwe bafite ikibazo gikomeye cyane, kubera ko bagorwaga no kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Ati “Usanga nta kigo cy’imari gishobora kukwizera ngo kiguhe inguzanyo nta ngwate, ugasanga ari imwe mu mbogamizi idindiza ibikorwa by’urubyiruko kugira ngo ruzamuke, ariko hari abo twaganiriye numva inyungu yabo iri hasi ugereranyije n’ibindi bigo by’imari bitandukanye. Mu by’ukuri wumva ko hari icyizere cy’uko bakomeje kujya baduhuza na bo, byampaye icyizere ko nindamuka ngannye kimwe mu bigo by’imari twahuye bakampa inguzanyo nzabasha kugera ku gishoro gifatika ku buryo nakwagura nkagera no hirya no hino mu Gihugu.”

Urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi rweretswe amahirwe rufite atangwa n'ibigo by'imari rukaba rukwiye kuyabyaza umusaruro
Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi rweretswe amahirwe rufite atangwa n’ibigo by’imari rukaba rukwiye kuyabyaza umusaruro

Solange Kabatesi wo mu Karere ka Nyamagabe avuga ko bahuraga n’imbogamizi z’uko kugira ngo bahabwe inguzanyo ibigo by’imari bibanza kureba ko hari amafaranga bizigamiye kuri konti zabo.

Ati “Kandi abahinzi ntabwo bakunze kuzigama mu mabanki ku rugero ruri hejuru, bigatuma iyo akeneye inguzanyo ibyo bimugonga, ariko uyu munsi namenye ko hari icyiciro cy’inguzanyo zihabwa abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, nanjye nzagana banki nabonye ikorana na byo kugira ngo nyake inguzanyo.”

Beata Mukamana ni umukozi w’ikigo cy’Imari cya RIM Ltd ushinzwe ishami ry’ubuhinzi. Avuga ko bakorana n’abahinzi n’aborozi mu buryo bwaguye, ku buryo hari n’abo babanza guhugura ku buryo bwo gukoresha amafaranga ubundi bakabona kubaha amafaranga.

Ati “Haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, izo nguzanyo zose turazitanga, kandi baritabira cyane kuko tubanza kubigisha, kandi muri uko kubigisha, tuba tubigisha kwizigamira n’uburyo ushobora gushora mu gikorwa runaka, kikakubyarira inyungu ukabasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ishoramari muri Hinga Wunguke, Michael Bayingana, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bahuza ibigo by’imari hamwe n’abahinzi ndetse n’aborozi bato, ari uko hari hakigaragara ibibazo mu nguzanyo bagenerwa, by’umwihariko ku bahinga ibihingwa bimara igihe mu mirima.

Ati “Nk’ibigori muzi iminsi bimara, nk’ikigori kugira ngo ugitere kizere ubone amafaranga banki yaguhaye, banki ikavuga iti tuguhaye amafaranga tangira wishyure buri kwezi, kandi mu by’ukuri ikigori kizera mu mezi umunani, batangiye gukora rero ubwoko bw’inguzanyo, ishobora kugendana n’imiterere y’icyo umuntu akora, bakaguha inguzanyo ukazatangira kuyishyura wasaruye.

Yongeraho ati “Ibyo ni byo twarwanaga na byo, kugira ngo turebe, dufashe amabanki akore ubwoko bw’izo nguzanyo noneho n’abo bazikorera na bo tubabwire ko hari igikorwa kirimo kuba batangire bajye kuzibaha, kuko tuzi ko bariya bantu bato, iyo ubateranyije bavamo banini.”

Aborozi baravuga ko guhuzwa n'ibigo by'imari bigiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere
Aborozi baravuga ko guhuzwa n’ibigo by’imari bigiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere

Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo kugira ubuhinzi n’ubworozi urwego rugari kandi rufitiye akamaro kanini Abanyarwanda no mu musaruro mbumbe w’Igihugu.

Ni umugambi Guverinoma ikoranamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Iki kigega kimaze igihe gitangije umushinga waguye wo gufasha ubuhinzi n’ubworozi gutera imbere cyise ‘Feed The Future’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka