Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Burundi byagabanutseho 40%
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.
Impamvu nyamukuru y’uko kugabanuka kw’ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi, ni ugufungwa kw’imipaka hagati y’ibihugu byombi byakozwe na Leta y’u Burundi muri Mutarama 2024.
N’ubwo bimeze bityo ariko, ibicuruzwa biva mu Burundi biza mu Rwanda byo byariyongereye, bijyanye ahanini no kuba u Rwanda rwo rutarigeze ruhindura gahunda yarwo mu bijyanye n’ubucuruzi mu bihugu by’abaturanyi.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byaragabanutse cyane mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024, bigera kuri Miliyoni 3.03 z’Amadolari , bivuye kuri kuri Miliyoni 5.18 z’Amadolari ubwo bucuruzi bwinjije mu gihembwe nk’icyo mu mwaka wabanje wa 2023, bivuze ko muri rusange ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byagabanutseho 41.5 %.
N’ubwo ihindagurika ry’ingano y’ibyo ibihugu byohereza cyangwa bitumiza mu mahanga mu rwego rw’ubucuruzi ari ibisanzwe, ariko uko kugabanuka gukomeye kw’ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byo byahuriranye n’umubano utameze neza hagati y’ibihugu byombi.
U Burundi bwafunze umupaka ubuhuza n’u Rwanda muri Mutarama 2024, kuko bwarushinjaga kuba rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi, ibintu Leta y’u Rwanda ihakana.
Uko gufungwa k’umupaka hagati y’u Rwanda kwabaye intandaro ikomeye cyane mu kugabanuka kw’ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi, kuko byabangamiye cyane abakoraga ubucuruzi bwo kujyana ibicuruzwa na serivisi mu Burundi.
Ubundi mbere u Rwaherezaga mu Burundi ibintu bitandukanye harimo ibiribwa ndetse n’ibikorerwa mu nganda.
Uko gufungwa kw’umupaka kwabaye inzitizi ikomeye ku bacuruzi n’abandi bakora bizinesi zitandukanye bashingiraga ubucuruzi bwabo ku isoko ry’u Burundi , kandi kuko uwo mupaka wafunzwe bitunguranye byagize ingaruka ku ngano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi.
Ikindi kandi, uko gufunga imipaka byatumye sosiyete nyinshi zo mu zifuzaga gushora imari kohereza ibicuruzwa mu Burundi zihita zibihagarika kubera impungenge ko uko guhagarara kwa bizinesi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bishobora kuzamara igihe kirekire.
Ibyinjira mu Rwanda biturutse mu Burundi byo byariyongereye bitewe na politiki ya Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi.
ibyinjira mu Rwanda biturutse mu Burundi byariyongereye, bigera kuri Miliyoni 3.03 z’Amadolari mu gihembwe cya gatatu cya 2024, bivuye kuri Miliyoni 2.18 z’Amadolari byari biriho mu mu gihembwe nk’icyo mu mwaka wabanje wa 2023, bivuze ko ibyinjira mu Rwanda bivuye mu Burundi byiyongereyeho 39%, bitandukanye n’uko ibyo u Rwanda rwoherezayo byagabanutse.
Uko kwiyongera kw’ibyinjira mu Rwanda biturutse mu Burundi ni umusaruro wa politiki ya Leta y’u Rwanda yemerera ibucuruzwa by’u Burundi bikinjira mu gihugu nta ngorane, nubwo hari umubano utameze neza hagati y’ibihugu byombi, bitandukanye n’uko u Rwanda rwakumiriwe mu kohereza ibicuruzwa byarwo mu Burundi.
Guverinoma y’u Rwanda ishobora kuba ibikora ityo hagamijwe kurinda ko ubukungu bwahungabana ariko no mu rwego rwo kubahiriza amasezerano aba yarasinywe mu rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Ohereza igitekerezo
|