Huye: Imanzi Investment Group yagiranye amasezerano na Mituweri ya kaminuza

Kampani Imanzi Investment Group igizwe n’abarimu ndetse n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mituweri y’iyi Kaminuza mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango b’ibyo bigo byombi ndetse no guteza imbere akarere batuyemo.

Amafaranga bazaba bahuje, Imanzi Investment Group ni yo izayakoresha, ariko inyungu izayavamo ikazagirira abanyamuryango bose akamaro.

Murekezi Jean Paul umuyobozi wa Imanzi Investment Group, avuga ko impamvu y’aya masezerano ari uko bombi bahuriza hamwe amafaranga yo kubaka ibikorwa biyemeje bahereye ku ivuriro iyi kampani yiyemeje kubaka.

Ayo masezerano yasinywe tariki 15/05/2013 ngo azagenda anononsorwa ku buryo hari igihe abakozi bo muri Kaminuza, basanzwe bajya kwivuza mu yandi mavuriro bagatanga 15% y’amafaranga basabwa, hari igihe bazajya bivuza ntayo batanze mu ivuriro bazaba biyubakiye.

Abahagarariye Imanzi Investment Group n'abahagarariye mituweri ya Kaminuza bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye ndetse n'ubw'intara basinyanye amasezerano.
Abahagarariye Imanzi Investment Group n’abahagarariye mituweri ya Kaminuza bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ubw’intara basinyanye amasezerano.

Ibi bikazaturuka ku kuba ibikorwa by’iyi kampani bizaba byatangiye kunguka kandi n’ubundi iyi nyungu ikaba izaba yaturutse ku misanzu y’abakozi ba kaminuza, yaba iyanyujijwe muri kampani cyangwa iyanyujijwe muri mituweri.

Aya masezerano impande zombi zasinyanye azamara imyaka 50 ishobora kongerwa.

Imanzi Investment Group yatangiye mu mwaka wa 2010, ikaba ifite intego zo guteza imbere urwego rw’ubuzima, ubukungu, amajyambere n’ubucuruzi. Ni muri urwo rwego iteganya kubaka ivuriro rikuru Imanzi Hospital ndetse n’isoko rikomeye rya kijyambere mu karere ka Huye.

Kugeza ubu, Imanzi Investment Group ifite abanyamuryango basaga 600 ariko biteguye kwakira n’abandi ubwo kaminuza za Leta zose zizaba zahurijwe muri kaminuza imwe, ndetse n’abandi bazaturuka mu zindi kaminuza zigenga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka