Gutanga amasoko bigiye kunozwa kurushaho

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), isanga hakwiye kurebwa indi nyito yahabwa Ikigo cy’abanyamwuga mu gutanga amasoko, n’inshingano zacyo zigasobanuka, cyane ko cyitezweho kongerera ubumenyi abari muri uwo mwuga bikazatuma banoza ibyo bakora.

Abadepite bagize PAC mu biganiro n'abari mu mwuga wo gutanga amasoko
Abadepite bagize PAC mu biganiro n’abari mu mwuga wo gutanga amasoko

Ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe abagize iyo komisiyo n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyo gutanga amasoko, muri gahunda yo gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’abanyamwuga mu gutanga amasoko.

Iyi gahunda yatangiye ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, aho Abadepite bagize PAC bagaragaje impungenge bafite kuri icyo kigo, bagendeye ku nshingano zacyo n’aho zihurira n’izindi zisanzwe ziri mu bindi bigo birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), hamwe n’ibyigisha ibijyanye n’imitangire y’amasoko.

Bimwe mu bisubizo byitezwe ko bizazanwa n’icyo kigo, ni uruhare kizagira mu gukemura ibibazo biboneka mu mitangire y’amasoko no guhuza abakora uwo mwuga.

Abagize iyo komisiyo bagaragaje ko hakwiye gushakwa indi nyito ikwiye, hakarebwa niba koko gikwiye kuba ikigo cyangwa rukaba urugaga ruhuza abari mu rwego rw’imitangire y’amasoko.

Perezida wa PAC Hon Valens Muhakwa yagize ati “Muze kudufasha gutandukanya inshingano y’Ikigo RPPA dufite, n’imikoranire y’uru rugaga nacyo.”

Undi ati “Amakuru y’uru rugaga wenda tuyabone, ko ruzagendana gusa n’amahugurwa y’igihe gito n’ibijyanye n’ubunyamwuga, igihe ibindi byose bijyanye n’uburezi busanzwe ibigo bireba n’ubundi bizakomeza kubikora.”

Pezida wa PAC, Hon Valens Muhakwa (iburyo)
Pezida wa PAC, Hon Valens Muhakwa (iburyo)

Mu bindi byibanzweho ni uko abari muri urwo rwego bakwiye kongererwa ubumenyi, kugira ngo bifashe mu gukemura bimwe mu bibazo biterwa n’ubumenyi buke.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isanga itegeko riramutse ryemejwe, byazafasha mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu bakora muri serivisi zo gutanga amasoko yaba abo mu nzego zigenga cyangwa se abo muri Leta.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, avuga ko inshingano zo gutanga amasoko zikomeye.

Ati “Bijyanye no gutanga amasoko no kuyatangira igihe, kuyatanga hakurikijwe ibiciro byiza bituma hatabamo ibihombo, ariko n’ibijyanye no gukurikirana amasezerano aba yakozwe. Mu isuzumwa ryakozwe hagaragaye ko hakiri ibyuho byinshi, ubushobozi buri hasi cyane, ntabwo dufite abanyamwuga benshi babishoboye kandi babikora neza.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko imbogamizi zose zagaragajwe zizahabwa umurongo, kugira ngo ishyirwaho ry’urwo rugaga rizagirire akamaro abari n’abitegura kujya muri uwo mwuga binyuze mu guhuza ubumenyi bukenewe, n’amasomo atangwa muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Minisitiri Murangwa asanga umushinga w'itegeko niwemezwa bizafasha byinshi mu gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw'amasoko
Minisitiri Murangwa asanga umushinga w’itegeko niwemezwa bizafasha byinshi mu gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’amasoko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUZAFUGANIRE NKABAMAZE GUTANGA AMARASO INSURO NYINSHI KUKO MAZEGUTANGA MIRONGA ITATUNESHANU 35

ntirenganya evariste yanditse ku itariki ya: 7-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka