Inzego z’urubyiruko mu turere zirahwiturwa gukemura ibibazo by’imibereho mibi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) mu turere na ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage ubufatanye no guhiga imihigo itanga ibisubizo ku imibereho mibi y’abaturage n’urubyiruko by’umwihariko.

Yabisabye mu gikorwa cyo kwesa imihigo y’urubyiruko ya 2017-2018 no gusinya iya 2018-2019, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2018.
Mbere yo kureba uko uturere twesheje imihigo ya 2017-2018 no gusinya imishya, Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku bibazo byugarije urubyiruko harimo n’icy’ubushomeri, kuri iki kibazo, Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko avuga ko urubyiruko ruhabwa toolkits (Ibikoresho by’umwuga bifasha urubyiruko guhanga umurimo) bigatanga umusaruro kuko birufasha guhanga umurimo no guha bagenzi babo akazi nkuko biri muri Gahunda ya NEP kora wigire.
MWESIGWA ati:’‘Ibi bikoresho (Toolkits) bihabwa urubyiruko bikwiye gutanga umusanzu wo kurufasha guhanga imirimo muri bagenzi babo bitewe nuko nta n’ingwate ruba rwatswe’

Uturere twa Ngororero, Kicukiro na Musanze nitwo twahize utundi mu mwaka ushize w’Ingengo y’imari, mu gihe utwa Nyarugenge, Karongi na Muhanga twaje mu myanya ya nyuma.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iranenga inzego z’Urubyiruko kuba zihugira mu bukangurambaga bw’urubyiruko ariko ntizirufashe gukemura ikibazo cy’imibereho mibi.
Ministiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary asaba ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kurinda ubukene urubyiruko n’abandi baturage muri rusange.
Ati ”Turashaka gushingira ku rubyiruko ruri mu mudugudu kurusha ku rwego rw’Akarere, kuko abo bari mu midugudu nibo babana n’Abaturage, bakaba bashobora gukemurana nabo ikibazo cy’isuku, imirire mibi n’ibindi”.
Inzego zihagarariye urubyiruko zahize ko zizashinga amatsinda yo kuzigama muri buri kagari, ayo kwihangira imirimo muri buri murenge, gukora ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye hamwe no kuremera abafite ubumuga.
Ohereza igitekerezo
|