Fitch yahaye BRD inota B+, biraha icyizere abashoramari bagana u Rwanda

Banki itsura Amajyambere (BRD), irashimira Leta y’u Rwanda ko kuba umufatanyabikorwa wayo w’ingenzi byayihesheje gukomeza kugirirwa icyizere n’abashoramari, nyuma y’uko ikigo Fitch kiyihaye inota rya B+.

Fitch yahaye BRD inota rya B+ (Photo:Internet)
Fitch yahaye BRD inota rya B+ (Photo:Internet)

Iki kigo cy’Abanyamerika gishyira mu byiciro ubukungu bw’ibigo by’imari n’amabanki ku isi, hashingiwe ku mikorere igaragaza iterambere rirambye.

Iki kigo cyaherukaga guha Leta y’u Rwanda inota rya B+, ubwo yari imaze gushyiraho ‘Ikigega Agaciro Development Fund’ hagamijwe gushora imari mu bikorwa by’iterambere rirambye.

BRD yishimiye ko nubwo ari mu bihe isi yugarijwe n’icyorezo Covid-19, bitabujije Fitch kuyishyira mu cyiciro cy’amabanki ahabwa inota rya B+ rigaragaza imikorere itazahomba.

Itangazo BRD yasohoye kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2020, rivuga ko kuba ibaye banki ya mbere mu Rwanda ihawe inota rya B+, bihesha Leta y’u Rwanda icyizere cy’uko izakomeza kwakira abashoramari baturutse hirya no hino ku isi.

Umuyobozi muri BRD ushinzwe imari, Vincent Ngirikiringo, yagize ati “Impamvu twabigezeho ni uko dufite abafatanyabikorwa bakomeye ari bo Leta. Igihe cyose dukeneye gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, Leta iduha amafaranga dukeneye”.

Leta y’u Rwanda ifite muri BRD imigabane ingana na 97%, akaba ari amafaranga y’ ‘Ikigega Agaciro Development Fund’, hamwe n’ay’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB), ariko iyi banki ikaba ari na yo inyuzwamo amafaranga aturutse ku nkunga n’inguzanyo by’amahanga, kugira ngo ashorwe mu bikorwa by’iterambere.

Mu mishanga ya Leta BRD iteza imbere harimo ijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ingufu, inganda, ibyohorezwa mu mahanga, gutwara abantu n’ibintu, ubwubatsi bw’inzu zo kubamo ndetse n’indi mishinga yose ishyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST1 (2018-2024).

Ngirikiringo yakomeje avuga ko amanota BRD yahawe na Fitch, ngo ari ikimenyetso kigaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu gukoresha neza amafaranga y’amahanga ruhabwa, kuko aza akanyuzwa muri iyo banki ashorwa mu bikorwa by’iterambere.

Mu kwishimira amanota bahawe na Fitch, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yagize ati Ttwavuye kure kandi dutewe imbaraga n’uru rwego twashyizwemo, n’ubwo ari mu bihe bikomeye.

Aya manota arava ku bufasha bukomeye twahawe n’abafatanyabikorwa batumye banki ibasha gukorera mu cyerekezo gihamye. Abakozi ba BRD ntabwo bazatezuka ku ntego z’ibyo abafatanyabikorwa babitezeho, kandi hatangwa icyizere cy’ikoreshwa neza ry’imigabane”.

Kampeta akomeza avuga ko kuba Fitch yashyize BRD mu rwego rw’abagirirwa icyizere n’amahanga, ngo bizatuma iyi banki ikomeza kwagura imishinga ishoramo imari.

Kuva mu mwaka wa 2016, BRD ifatanyije na Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ibihombo no gushora imari mu mishinga yizwe neza, ku buryo mu mwaka ushize wa 2019 yari igeze ku rugero rwa 77%.

BRD ivuga ko yafashe ingamba zo gukurikirana neza abahabwa inguzanyo ndetse n’uburyo irimo gukoreshwa, aho igihombo bayitezaga ngo cyavuye kuri 19.34% mu mwaka wa 2018 gisigara ari 7.52% muri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nge natangira mvuga Nti congratulations to brd nutaza urwanda imbere cyane kuburyo bigaragara nubinyujije mynzego sitandukanye mufasha.
ark na none nitwirengagizeko murwego rwubureze ho ibintu bitegendeneza 100%
kuko amafranga bagenera abanyeshuri(bursary) batajya bayatangira igihe yewe akenshi bayatanga byabanje gusakuza.
icyo kinu bazakiteho bashiremwo imbaraga gikemuke.
ndabashimiye cyane murakoze

wellman yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka