EU izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hongerwa ishoramari.

Amb Sezibera na Amb Bellomo muri icyo kiganiro
Amb Sezibera na Amb Bellomo muri icyo kiganiro

Byatangajwe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2019, ubwo itsinda ryo muri ibyo bihugu riyobowe na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, ryagiranaga ibiganiro ngarukamwaka n’abakuriye inzego zitandukanye z’u Rwanda, bakaba bari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Amb Richard Sezibera.

Muri ibyo biganiro, impande zombi ngo zibanze ku bintu bitatu by’ingenzi ubwo bufatanye buzashingiraho ahanini bijyanye n’iterambere, nk’uko Amb Sezibera yabitangaje.

Yagize ati “Twaganiriye ku ngamba dufite zo guteza imbere ubukungu n’ubuhahirane mu gihugu. Twumvikanye uko ubukungu bwatezwa imbere hashingiwe ku kongera ibikorwa remezo nk’amashanyarazi ndetse no kongera abikorera baza gushora imari mu gihugu cyacu”.

Arongera ati “Twaganiriye kandi ku miyoborere y’igihugu cyacu haba muri demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, uko amatora y’umwaka ushize yagenze kandi babyishimiye. Twemeranyije ko bazakomeza gufasha inzego zitandukanye zirebwa ahanini n’imiyoborere myiza”.

EU n'u Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku iterambere ry'ubukungu
EU n’u Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku iterambere ry’ubukungu

Yakomeje avuga ko batavuze ku Rwanda gusa, ahubwo banagarutse no ku butwererane hagati y’uwo muryango n’umugabane wa Afurika ndetse na hagati yawo n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aho biyemeje kubwongeramo imbaraga.

Ambasaderi Bellomo yavuze ko hari byinshi baganiriye birimo no kongera ubucuruzi hagati ya EU n’u Rwanda ngo bakaba biyemeje kubyongeramo ingufu.

Ati “Twarebye ahanini gahunda yo guteza imbere ubucuruzi busanzwe hagati y’impande zombi, cyane ko EU ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda. Gahunda twihaye ni uko tuzakomeza ubufatanye mu guteza imbere abikorera n’ubucuruzi hagati ya EU n’u Rwanda”.

“Twaganiriye ku by’igihugu, akarere ndetse n’umugabane wa Afurika, tukaba twashimye cyane uko Perezida Kagame yayoboye Umuryango w’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe. Twizeye kandi ko azanayobora neza na EAC”.

Ku bijyanye n’umutekano, Amb Bellomo yavuze ko bashima uko u Rwanda rwitanga mu gushakisha icyatuma akarere kagira umutekano, ngo akaba yizera ko buri wese ku mugabane wa Afurika azagaragaza uruhare rwe mu gukumira ibyangiza umutekano kandi ngo na bo bazakomeza gutanga umusanzu wabo muri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka