Equity Group yaguze burundu Cogebanque

Equity Group Holdings Plc (EGH) yegukanye bidasubirwaho Cogebanque, nyuma yo kugura imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%, bituma ikomeza urugendo rwayo rwo kwaguka mu Karere no kuba ikigo cy’imari gikomeye muri Afurika yo munsi y’ubutatyu bwa Sahara.

Equity Group Holdings Plc (EGH), yegukanye Cogebanque ku wa 30 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko kandi ubwo bugure buhawe umugisha na Banki nkuru muri Kenya no mu Rwanda. Ibi bikaba bisobanuye ko Cogebanque ubu ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc.

Ku wa 14 Kamena 2023 nibwo Equity Group Holdings Plc yahishuye ko yinjiye mu masezerano y’ubugure agamije kwegukana imigabane ingana na 91,93% ya Cogebanque yari ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, RSSB, Sanlam Vie Plc na Judith Mugirasoni.

Kugirango Equity Group Holdings Plc, yegukana iyi migabane byakozwe hamaze kugenzurwa neza niba ubwo bugure bukurikije amategeko, ndetse kandi niba amasezerano yemeranyijwe hagati y’impande zombi yarashyizwe mu bikorwa bikanemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu muri Kenya na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse na Komisiyo ya COMESA ishinzwe kugenzura ihiganwa mu by’ubucuruzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko guhuza Equity Bank Rwanda Plc na Cogebanque bizatuma urwego rw’amabanki mu Rwanda rurushaho gukomera no gufasha abanyarwanda kubona serivisi bakeneye bitume babasha kwiteza imbere ndetse binazamura ubukungu bw’igihugu.

Yongeyeho agira ati: “Byongeye kandi ubu bufatanye bugaragaza ko abashoramari bafitiye icyizere ubukungu bw’u Rwanda no kuba barubonamo amahirwe mashya y’iterambere mu rwego rw’imari.”

Ku ya 28 Nyakanga 2023, Equity Group Holdings Plc, Equity Bank Rwanda Plc yari yatangaje ko yagiranye amasezerano n’abagurisha imigabane ko izagura ingana 183.854 ku mafaranga 297.406 Frw ku mugabane umwe. Ibyo byakorewe rimwe no gusaba kugura imigabane ya Cogebanque yindi yari isigaye ifitwe n’abandi banyamigabane igamije kugura imigabane yose 100% ya Cogebanque.

Umuyobozi wa Equity Group Holdings Plc, Dr. James Mwangi, yahaye ikaze abakozi ba Cogebanque n’abakiriya bayo muri Equity Group, avuga ko bazahabwa serivisi nziza kandi zinoze bikajyana no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati: “Twishimiye guha ikaze abakozi ba COGEBANQUE n’abakiriya bayo muri Equity Group. Binyuze mu kwibanda ku guhanga udushya, ikoranabuhanga rigezweho, na serivisi nziza, tugamije gutanga serivisi z’imari zinoze, kuzamura imibereho, kwagura amahirwe no guha agaciro gakomeye abafatanyabikorwa bacu bose mu Rwanda.”

Yashimangiye ko guhuza izi banki zombi bizarushaho gufasha Equity Bank Rwanda kurushaho gushimangira uruhare rwa Equity Group mu bukungu bw’u Rwanda na gahunda yo kuzahura ubukungu bwa Afurika.

Ati “Guhuza COGEBANQUE na Equity Bank bizashimangira umwanya wa Equity Group mu Rwanda. Kwagura ubucuruzi bwa Equity Group mu Rwanda bigamije guteza imbere urwego rw’imitangire ya serivisi z’imari mu Rwanda no guharanira intego za Equity Group mu bikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’imibereho n’ubukungu ku mugabane wa Afurika.”

Dr. Mwangi yongeyeho ati: “Mu guhuza ibikorwa bya COGEBANQUE na Equity Bank Rwanda, Equity Group Holdings, bizayifasha guhagarara neza mu ihiganwa mu mitangire ya serivisi z’imari. Ubu buryo bwo guhuza ntabwo bugamije gusa guhaza ibyifuzo bitandukanye by’abakiriya bacu ahubwo hagamijwe no kuzamura ubukungu, guha imbaraga abaturage, no kugira uruhare mu kugera ku cyerekezo cya Equity Group nk’ikigo cy’imari cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Ibyo wamenya kuri COGEBANQUE

Kugeza mu mpera za 2022, COGEBANQUE yari banki ya gatanu mu gihugu ifite umutungo munini. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu n’aba-agent bagera kuri 600, Ifite ATM 36. Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2022, umutungo wayo wanganaga na miliyari 47,35 Frw ndetse icyo gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 9,06 Frw.

Ibyo wamenya kuri EQUITY BANK RWANDA PLC

Equity Bank Rwanda Plc ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc, mu mibare ya vuba aha kugeza muri Nzeri 2023 yari ifite abakiriya 1.351.486, ifite amashami 18, aba-agent 3880, ATM 23 n’abacurizi bakorana nayo 1.775. Kugeza ku wa 30 Nzeri 2023, umutungo wayo wose wanganaga na miliyari 682.9 Frw mu gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 23,2 Frw.

Imibare yo muri Nzeri 2023, igaragaza kandi ko Equity Group Holdings, ubwiyongere bw’amafaranga yungutse yari 20% bugera agera kuri miliyari 1.208.6 avuye kuri miliyari 1,007.3 z’amashilingi ya Kenya. Aha Equity Bank Rwanda yagizemo uruhare rwa 39%.

Inguzanyo zatanzwe nazo zarazamutse zigera kuri 26% bingana na miliyari 845.9 z’amashilingi ya Kenya zivuye kuri miliyari 673.9. Equity Bank Rwanda ikaba ifitemo ijanisha rya 20%. Umutungo wose wiyongereyeho 24% ugera kuri miliyari 1.691.2 zivuye kuri 1,363.7 z’amashilingi ya Kenya, harimo uruhare rwa 40% ya Equity Bank Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka