Dore igisubizo ku rubyiruko rwabuze igishoro
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, bashyizeho ikigega cyo gufasha urubyiruko rusanzwe rufite ibyo rukora ariko ntiruzamuke kubera igishoro gito, rugahabwa inguzanyo ku nyungu nto kandi idasaba ingwate, ari cyo cyiswe Aguka Youth Fund.
Ni ikigega kitarasakara kuko kiri mu ntangiriro, ariko cyatangiranye Miliyari 1.5Frw, aho uzajya asaba iyo nguzanyo atagomba kurenza Miliyoni 10Frw, ndetse uwo ari we wese mu rubyiruko akaba yemerewe kwaka aya mafaranga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere tariki 2 Werurwe 2026, yasobanuye imikorere y’iki kigega, akanakangurira urubyiruko kucyitabira.
Ati “Muri Aguka Youth Fund, umujene wese ufite akantu akora gasobanutse kandi kizewe, azajya ajya gusaba Miliyoni 10Frw, Leta rero dufatanyije na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD), tumwishingire Miliyoni 9Frw, we atwereke ko yabona Miliyoni imwe. Ubwo ni uburyo bwo kugera ku mali bwashyizweho abatangiye gukora ndetse n’abashaka gukora, ku buryo wanatangiriza umwana wawe bizinesi, wizeye ko namara amezi 3-5 yazajya kwaka ya mafaranga akabasha gukomeza ibyo akora”.
Yungamo ati “Muri iyo Aguka Youth Fund, harimo n’igice cyahariwe abahanzi, aho ukeneye ibikoresho, ukeneye amafaranga kugira ngo ubuhanzi bwe bumubyarire umusaruro, hari ‘microfinances’ azacamo zikamufasha akayahabwa. Iyo nguzanyo y’urubyiruko izaba iri ku nyungu ya 9%, urumva ko bitandukanye n’izindi nguzanyo zisaba za 15-17% y’inyungu”.
Minisitiri Utumatwishima avuga kandi ko hari n’uburyo urubyiruko rwigishwa kumenya gutunganya igitekerezo cy’umushinga, ukaba wabahesha amafaranga.
Ati “Hari gahunda twatangije yitwa ‘Aguka Ideation’, aha ni ukwiga uburyo bwo kubyaza igitekerezo umushinga, ushobora kubyigira kuri telefone cyangwa ukajya mu bigo by’urubyiruko ukigira kuri mudasobwa. Tugira umufatanyabikorwa witwa Tony Elumelu Foundation, iyo bigiye gutangira dutanga amatangazo bakabimenya, kandi bigira ubuntu”.
Ati “Iyo barangije kwiga, dukora ikimeze nk’isuzuma ukabona seritifika. Ariko kugira ngo dutinyure urubyiruko, ni uko abajene 100 bagaragaje ibitekerezo byiza byavamo imishinga, buri umwe azajya ahabwa 3,000 by’Amadolari (4,388,985Frw), hanyuma tukamushyira mu kigo kizamukurikirana, agakora”.
Akomeza avuga ko hari abandi barushanwa muri Youth Connect Award, baba bafite imishinga ikora ariko ifite igishoro kidahagije bifuza kucyongera, akenshi ngo baba ari abo mu cyaro, utsinze ku rwego rw’akarere ahabwa Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda atishyurwa.
Iyi gahunda ngo igera ku bantu bari hagati ya 270 na 280 buri mwaka, ikaba yaratangiye mu 2012.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ese ubu bino kumugani bizatangira ryari?
Ese inguzanyo izajya ishingirwa kucyi itangwa, knd izajya ifata igihe kingana gute byibura!
Iyi gahunda ni nziza , ahubwo x izatangira gihe ki?
Abatari abahanzi twe ntacyo twafashwa?