CPF Group ije gukemura ikibazo cy’abagorwaga no kubona inguzanyo nini
Ikigo cyo muri Kenya kizobereye mu by’imari, CPF Group, cyafunguye ishami ryacyo mu Rwanda, kikaba gifite intego yo korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda kugera ku mari.
Igikorwa cyo gufungura iri shami riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, kikaba cyitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, abayobozi bakuru ba CPF Group, uhagarariye igihugu cya Kenya mu Rwanda, Ambasaderi Janet Mwawasi, abikorera mu nzego zitandukanye n’abandi.
Abikorera bavuga ko iki kigo cy’ishoramari kiziye igihe, kuko byabagoraga kubona amafaranga bakoresha imishinga minini, nk’uko byagarutsweho n’umushoramari mu mabuye y’agaciro no mu buzima, Jean Malic Kalima.
Yagize ati “Kuba iki kigo kije hano iwacu ni ikintu kizafasha abashoramari bo mu Rwanda, cyangwa na Leta kuko kinafasha ibigo cyangwa imishinga minini ya Leta kubona amafaranga menshi yishyurwa mu gihe kirekire. Ni ikintu cyiza rero kuri twebwe”.
Ati “Mu Rwanda twari tumaze igihe twarashyize imbaraga mu bigo by’imari, cyangwa amabanki y’ubucuruzi, ariko twari dukeneye cyane ibigo by’ishoramari biri mu rwego rw’amabanki, kuko mu Rwanda twari dufite BRD gusa. Iki rero kije kudufasha, cyane cyane abafite imishinga minini isaba amafaranga menshi yishyurwa mu gihe kirekire”.
CPF Group ku ikubitiro itangiranye ishoramari ringana na Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo akazagenda yongerwa uko ibikorwa bizagenda byaguka.
Maurice Ndurano, Chairperson wa CPF Group, yavuze ko basanzwe bakorera muri Kenya, ariko ngo bakaba bahisemo kwagurira ibikorwa no mu Rwanda.
Ati “Nk’Inama y’Ubutegetsi, tubona ko kwagura ibikorwa atari ubucuruzi bw’ako kanya gusa, ahubwo ari umuhigo w’igihe kirekire ugamije kubaka urwego rw’imari rukomeye kandi rwizewe, ndetse no gushyigikira iterambere ry’ubukungu rirambye mu Rwanda no mu Karere. Gukorera mu Rwanda kwa CPF gushingiye ku miyoborere mwiza yarwo, kubahiriza amabwiriza agenga urwego rw’imari no kubaka ubufatanye burambye.”
Akomeza avuga ko guhitamo u Rwanda banagendeye ku buryo rworohereza abashoramari, kubafasha kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse no kuba urwego rw’abikorera rukora neza, ku buryo bumva barahisemo neza.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, avuga ko kuza kwa CPF Group ari amahirwe akomeye ku bashoramari bo mu Rwanda.
Ati "Iyo habonetse ubushobozi cyangwa amafaranga yo gushora mu mishinga cyane cyane minini, kandi amafaranga meza atihutirwa kugarura, bifasha abikorera, abashoramari gukora imishinga itanga akazi. Niba bashoye mu nganda, tubona n’ibintu tutari dusanzwe tubona. Ni ukuvuga ko ari ibintu byiza cyane, kuko harimo gutanga serivisi, gutanga imirimo, bikazamura imibereho myiza y’abaturage.
CPF Group, ikigo gisanzwe gikora n’ibijyanye n’ubwishingizi muri Kenya no mu rindi shoramari ritandukanye, gikorera kandi no muri Uganda ndetse no mu Rwanda kikaba cyatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Twishimiye CPF Group kwagurira ishoramari mu Rwanda twizeyeko kizatanga imirimo kuri beshi bizafasha cg bikagera no kurubyiruko.