Cogebanque izashyigikira imishinga y’indashyikirwa izatangwa n’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yabwiye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda ko nubwo itanga igihembo gikuru kuwaryegukanye, n’undi mu bakobwa 20 ufite umushinga mwiza uzamuteza imbere ugateza imbere n’igihugu Cogebanque izamushyigikira akabasha kuwushyira mu bikorwa.

Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, mu gikorwa Ngarukamwaka abahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakora, cyo gusura icyicaro cya Cogebaque itera inkunga iri rushanwa ndetse bakanasobanurirwa ibijyanye na serivise iyi banki itanga.
Cogebanque ikaba yabatembereje mu cyicaro cyayo gishya giherereye mu Mujyi wa Kigali, aharebana n’ahahoze icyicaro cya Radio Rwanda.
Cherno Gaye aganiriza aba ba Nyampinga yabashimiye ku mbaraga n’ubwitange bagaragaje basura icyicaro gishya cya Cogebanque, anabakangurira kurushaho kwigirira icyizere, ngo kuko aho bageze hakomeye Atari aha buri wese kuba mu bantu 20 bahatanira ikamba nk’iryo bari guhatanira.
Ati” Mukwiye gushimirwa ku bikorwa mwakoze byatumye mugera kuri uru rwego, n’ubwo ikamba rizatwarwa n’umwe muri mwe, na mwe mwese muri abo gushimwa.”

Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe Ubucuruzi muri iyi banki, yunze mu ry’umuyobozi mukuru wa Cogebanque avuga ko ishyigikiye iterambere ry’aba bakobwa ndetse yifuza gukorana nabo no mu bihe biri imbere.
Ati " Nyuma y’umwiherero twizeye ko namwe muzafungura konti zanyu muri Cogebanque, ntabwo ari Nyampinga w’u Rwanda wenyine bihariwe namwe muhawe ikaze."

Nyuma yo gusura icyicaro cya Cogebanque aba bakobwa uko ari 20, basobanuriwe serivisi zitandukanye za Cogebanque zirimo cyane cyanen imikorere y’ikarita ya "Mastercard Prepaid ".
Master Card Prepaid ikaba ihabwa buri wese uyifuza yaba ari umukiliya wa Cogebanque cyangwa atari we, ikamufasha kubona serivise zitandukanye hirya no hino ku isi zaba izo kugura ibintu, bitamusabye kugendana amafaranga.
Ohereza igitekerezo
|