CIMERWA ntiyabonye inyungu yari yiteze muri 2020

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryatangaje ko uruganda rukora Sima yo kubakisha mu Rwanda, Cimerwa PLC, rwungutse Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 950 ariko habaho igabanuka ry’inyungu ku mugabane wagabanutse ku ijanisha rya 43% bitewe n’uko sosiyete yahuye n’ibihe bitoroshye mu mpera za 2020.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) rigaragaza ko inyungu yabonetse iri hasi ku yari iteganyijwe, impamvu itangwa ikaba ari ibihe bigoye byiganje mu mezi ya nyuma y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Nzeri 2020".

Sosiyete ya Cimerwa yashyizwe ku rutonde rw’ibigo byashyize imigabane ku isoko ry’imigabane muri Kanama 2020, ibasha gukusanya amafaranga yinjiza angana na Miliyari 63 z’Amafaranga y’u Rwanda.

RSE yavuze ko iyi sosiyete iri mu rwego rw’ubwubatsi, igifite amahirwe yo kuzamura umugabane w’isoko urebye ibikenerwa mu bikorwa remezo n’ubucuruzi buzakomeza nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Itangazo rya CIMERWA rigira riti "Mu gihe imiterere y’isoko itangiye kuba isanzwe, twizera ko inyungu CIMERWA ibona iziyongera."

Bimwe mu bizatuma iyo nyungu izamuka birimo ibikorwa remezo bigenda byiyongera hamwe n’abubaka amazu bakeneye sima mu Rwanda, izamuka ry’ibisabwa ku masoko yo mu Karere, n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ubuyobozi bwa Cimerwa butangaza ko ibi bizatuma umugabane wa Cimerwa ugurwa ku mafaranga 126 uvuye ku mafaranga 120, ukazamuka.

Ubuyobozi buvuga ko bwizeye ko bushobora kuzamura umusaruro kugera kuri 80% buvuye kuri 72% yariho muri 2020 bikazajyana n’ubwiyongere bwa 8 % bikazatuma amafaranga aziyongeraho nibura 1% bigatuma uruganda rushobora kugera ku gishoro cya Miliyari 63 Frw.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa butanga icyizere ko hari bimwe mu bikorwa bwashyize ku murongo bizatuma uru ruganda rushobora kongera umusaruro harimo nko gusimbuza amakara lisansi igatuma ubushobozi byo gukoresha ibicanwa buva kuri 5% bukagera kuri 10%.

Ubuyobozi bwagaragaje kandi ko bimwe mu byakeneye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020 ari ukuvugurura uruganda byafashe abarirwa muri miliyari 3.3, mu gihe ibyavuguruwe byari bikenewe cyane.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, aherutse gutangaza ko kubera gukumira COVID-19 ubucuruzi bwagezweho n’ingaruka ku buryo hakenewe kongera inkunga igenewe inganda ikava kuri Miliyari 100 ikagezwa kuri Miliyari 350.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka