CIMERWA mu migambi yo kwigarurira isoko ihereye ku ry’u Rwanda

Uruganda nyarwanda rukora sima rutangaza ko rufite gahunda yo kuba u rwa mberre abantu betekereza nibajya gukora ibikorwa byo kubaka, kandi rukizeza ko ruzabanza gushyira ingufu mu isoko ry’u Rwanda.

Bheki Mthembu, umuyobozi wa CIMERWA
Bheki Mthembu, umuyobozi wa CIMERWA

CIMERWA imaze imyaka 30 ikorera mu Rwanda ariko yagiye ihura n’ibibazo birimo no guhangana ku isoko na sima ziva hanze. Kuri ubu ubuyobobi bw’uru ruganda butangaza ko bwamaze gushyiraho umurongo bwemeza ko uzayifasha gukundwa ku isoko ry’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, umuyobozi wa CIMERWA, Bheki Mthembu yavuze ko iyi gahunda yiswe “Guha u Rwannda umusingi uhamye.”

Yagize ati “Iyi gahunda iradufasha gukomeza imikoranire myiza dusanzwe dufitanye na Guverinoma y’u Rwanda. Guverinoma ifite gahunda yo kwagura ubukungu bwayo bukarenga imbibe z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba no hirya yako kandi ikabikora iteje imbere ibikorerwa mu Rwanda.”

Yavuze ko nubwo sima ya CIMERWA ari yo iri gukoreshwa mu nyubako zigezweho mu Rwanda nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera no mu mihanda itandukanye yubakwa mu Rwanda, batirengagiza kugira uruhare mu bikorwa bifasha abaturage nko mu buzima, imikino n’uburezi.

Mu kiganiro n'abanyamakuru
Mu kiganiro n’abanyamakuru

John Jovith Maridadi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri CIMERWA, avuga ko bagiye kurushaho kwegera Abanyarwanda kugira ngo babiyumvemo.

Ati “Ni uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije, tukagabanya ibibazo bishobora kuzabaho mu minsi iri imbere bitewe no kutita ku bidukikije.”

CIMERWA ni igice cya sosiyete PPCC Ltd y’Abanyafurika y’Epfo, Iyi sosiyete ifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 100 mu gukora sima. Ubuyobozi bwa CIMERWA bwizera ko ubu bunararibonye buzabafasha kurushaho gukora ibyo abaturage bifuza.

CIMERWA igeze ku rwego rwo gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 ku mwaka, ariko bakizeza ko zizakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka