Bugesera: Abashoramari bo muri Turukiya baje kureba aho bashora imari

Itsinda ry’abashoramari umunani baturuka mu gihugu cya Turukiya bagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi 2015 bagamije kureba aho bashora imari.

Dr. Rutagwenda Theogene yereka abo bashoramari ahazashyirwa urwuri mu ishamba rya Gako.
Dr. Rutagwenda Theogene yereka abo bashoramari ahazashyirwa urwuri mu ishamba rya Gako.

Aba bashoramari bahagarariye abanyenganda bo mu Mujyi wa Manisa bafite inganda mu gice cya Manisa Organised Industrial Zone bifuje kureba ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi bw’inyama maze bajyanwa mu ishyamba rya Gako ahateganywa gushyirwa urwuri hangana na hegitari ibihumbi 3001.

Dr. Rutagwenda Theonege yeretse abo bashoramari umushinga w’ibagiro ry’inyama urimo kubakwa mu ishyamba rya Gako n’inkeragutabara, babwirwa uko uteye ndetse n’uburyo bashaka ko uzaba umeze.

Bamwe mu bashoramari baje kureba aho bashora imari.
Bamwe mu bashoramari baje kureba aho bashora imari.

Mu magambo make uyoboye iryo tsinda ryabo bashoramari Sait C. Turek akaba anakuriye inama y’ubutegetsi y’abashoramari bo muri Manisa Organised Industrial Zone yavuze ko bakomeje ibiganiro na bagenzi babo ku buryo bashobora kuzana byinshi mu byo bakorera iwabo, bikanakorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi w'intara y'iburasirazuba yereka abo bashoramari aho bayishora.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yereka abo bashoramari aho bayishora.

Urugendo rw’aba bashoramari bakaba barukomereje mu Karere ka Ngoma n’aka Rwamagana aho na ho bareba bimwe mu bikorwa bashoramo imari.

Andi mafoto abashoramari ba Turukiya bari mu Bugesera kureba aho bashora imari

Aha bari bamaze gusura ibagiro rya kijyambere ririmo kubakwa n'inkeragutabara.
Aha bari bamaze gusura ibagiro rya kijyambere ririmo kubakwa n’inkeragutabara.
Bari bafite igishushanyo mbonera cy'ahazashyirwa urwuri rw'amatungo.
Bari bafite igishushanyo mbonera cy’ahazashyirwa urwuri rw’amatungo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birashimishije cyane.Abanya Bugesera.Tuzahugukira ndestenigihugu

rugamba.K yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka