BPR igiye gutaha inyubako yatwaye asaga miliyari 18Frw

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) irateganya kwimukira mu nyubako yayo nshya ari na cyo cyicaro gikuru cyayo. Iyo nyubako iri iruhande rw’aho yari isanzwe ikorera mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko izayimukiramo bitarenze Ukwakira uyu mwaka wa 2019.

Inyubako nshya BPR Plc igiye kwimukiramo ifite amagorofa 11
Inyubako nshya BPR Plc igiye kwimukiramo ifite amagorofa 11

Ni inyubako ndende yatwaye asaga miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, igaragara cyane mu ibara ry’ubururu ifite amagorofa 11, bikaba biteganyijwe ko izimukiramo imirimo yose yo ku cyicaro gikuru cy’iyo banki ndetse n’abakozi bose, ikazaba inafite ishami ryo kwakira abakiriya mu buryo busanzwe bwo kubitsa no kubikuza.

Umuyobozi mukuru w’iyo Banki, Maurice K. Toroitich, avuga ko imirimo yose yo kubaka yarangiye. Ngo hasigaye gushyiramo ibikoresho bimwe na bimwe ariko kwimuka ntibizarenza Ukwakira.

Maurice K. Toroitich, umuyobozi mukuru wa BPR Plc
Maurice K. Toroitich, umuyobozi mukuru wa BPR Plc

Agira ati “Kubaka byararangiye, ubu ikirimo gukorwa ni ugushyiramo ibikoresho bitandukanye ndetse no gutunganya ishami ryo kwakira abakiriya basaba serivisi zisanzwe za Banki, rizaba riri hasi. Dushatse n’ubu twakwimuka kuko ahanini hatunganye, ariko ntitwagenda mbere y’uko ahazakira abakiriya bacu huzura”.

Ati “Ibisigaye bitaratungana byose bizarangirana na Nzeri uyu mwaka bityo nta gisibya ko tuzaba twimukiye muri iyo nyubako mu Kwakira. Twizeza abatugana bose ko tuzabakira neza kurushaho kuko tuzaba turi mu nzu ngari, bityo na serivisi tukazazinoza kurushaho”.

Iyi ni yo nyubako Banki y'Abaturage yakoreragamo
Iyi ni yo nyubako Banki y’Abaturage yakoreragamo

Yakomeje avuga ko kubera ubwisanzure muri iyo nyubako, abatanga serivisi zijyanye bazaba bicaye hamwe, ku buryo ubashaka azababonera hamwe bityo dosiye zikihuta, cyane ko ngo n’igice cy’ikoranabuhanga cy’iyo banki cyongerewemo ingufu nyinshi.

Uwo muyobozi wa BPR Plc aganira n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, yanabagaragarije igikombe iyo banki yahawe nka ‘Overall Best Exhibiter’, nyuma yo kuba iya mbere mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka (Expo 2019).

Toroitich yavuze ko ari ishema kuba baritwaye neza kugeza n’aho bahabwa igihembo, ngo akabishimira abakozi b’iyo banki.

Ati “Ni ishema rinini kuri twebwe kuba duhawe iki gihembo cy’uwahize abandi muri iri murikagurisha mpuzamahanga. Ndashimira cyane abakozi bacu babigizemo uruhare, Ibi biduha imbaraga zo kurushaho gukora neza kugira ngo tugume ku isonga”.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, aha yashyikirizaga igikombe Umuyobozi mukuru wa BPR Plc
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, aha yashyikirizaga igikombe Umuyobozi mukuru wa BPR Plc

Banki y’Abaturage yatangiye mu 1975 ari koperative y’abaturage bari bishyize hamwe bagamije imibereho myiza, iza guhinduka banki muri 2008.

Muri 2015, Ikigo gikomeye mu by’imari cya Atlas Mara Ltd cyashyize amafaranga muri BPR Plc nyuma yo guhuzwa n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) ku buryo cyafashe imigabane 62.1%, bituma iba Banki ikomeye y’Ubucuruzi.

Iyo banki ubu ifite amashami 193 hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamuryango basaga ibihumbi 400.

Abayobozi muri BPR Plc bishimiye igihembo bahawe
Abayobozi muri BPR Plc bishimiye igihembo bahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu muturirwa wuzuye binyuze mu mafaranga yabanyamigabane ba BPR ariko dore imyaka irenze icumi irashize ntanyungu babona,ntawabura kuvuga yuko yubakiye ku musenyi

Raoul hakizimana yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ni byiza ariko bibuke gutanga imigabane y’abanyamuryango.Nka Nyamabuye bagurishije inzu abanyamuryango bafiteho uruhare batabanje gutanga iyo migabane.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Nibyo koko,Banques Populaires du Rwanda ni ubukombe.Yatangijwe n’Abasuwisi muli 1975.Yagiye igira ibibazo byinshi.Burya na Kambanda yabaye Prime Minister muli 1994 avuye muli BPR.Ndetse na Bikindi wahimbaga indirimbo za Genocide yakozemo.Tutibagiwe ko BPR yakijije abantu benshi.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

mazina yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka