BNR yatangije uburyo buzorohereza abafata inguzanyo

Ubusanzwe amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda agura cyangwa agurizwa amafaranga na Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), habanje gukurwaho inyungu ya 5.5% by’ayo yasabye.

Prof Kigabo aravuga ko borohereje amabanki n'abaturage kubona amafaranga
Prof Kigabo aravuga ko borohereje amabanki n’abaturage kubona amafaranga

Yaba ari amabanki aguriza cyangwa agurisha amafaranga yayo muri BNR, nabwo akarinda kujya mu ipiganwa kugira ngo harebwe banki izayatanga irengejeho inyungu nto cyane munsi ya 5.5%.

Nk’ikigo gicuruza, banki yasabye amafaranga muri BNR nayo yahitaga ishaka uburyo iguriza umuntu wese uyisabye amafaranga, akazishyura arengejeho inyungu itari munsi ya 16% by’amafaranga yatanzwe.

BNR ivuga ko ubu buryo butuma benshi badafata inguzano mu mabanki, ndetse amabanki nayo akirinda kuyisaba amafaranga yo guha abashoramari, iterambere rikadindira rityo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR, Prof Thomas Kigabo avuga ko Politiki nshya y’Ifaranga yaringanije ikiguzi amabanki yayitangagaho mu kugura no kuyigurishaho amafaranga, byombi bikaba byegera 5.5%.

Prof Kigabo avuga ko ubu buryo buzatuma abantu ku giti cyabo n’amabanki bitabira gushaka amafaranga no kuyashora mu bikorwa bitandukanye, ibi bikaba byoroshya urujya n’uruza rw’ifaranga.

Ati “Ni ukugira ngo dushyigikire abacuruzi ku giti cyabo n’amabanki mu buryo bahahirana, kugira ngo habeho inyungu mu kintu cyose bakoze”.

Impuguke mu by’ukungu, Teddy Kaberuka avuga ko umushoramari wahawe ihenze bituma nawe agurisha ibyo akora ku giciro gihanitse, kugira ngo abashe kunguka no kwishyura ya nguzanyo ya banki.

Kaberuka agira ati “Nta nguzanyo itangwa n’amabanki iri hasi ya 16%, hari n’izigera kuri 20%, rero kugira ngo izi nguzanyo zitangwe hiyongereyeho inyungu nto bisaba ko hajyaho uburyo banki nazo zoroherezwa guhabwa amafaranga menshi”.

“Banki nizibona amafaranga menshi ahendutse, nazo zikayatanga ku bantu benshi bazajya bazungukira make make, ni byo bituma ibiciro nabyo bigabanuka, kuko niba umuntu ahawe amafaranga ahendutse yo guhinga ibirayi nawe bizatuma abigurisha kuri make igihe bizaba byeze”.

Akomeza asobanura ko nta cyizere abona cyo kuzagabanuka kw’ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze abantu bakoresha mu buzima busanzwe, bitewe n’impamvu zitandukanye zitari igabanywa ry’inyungu ya banki gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Banks zidufitiye akamaro gakomeye cyane.Zitubikira amafaranga kandi zikatuguriza.Benshi bakizwa n’inguzanyo za Banks.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko ubutunzi n’amafaranga bitatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu muli Matayo 6,umurongo wa 33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Abantu bumvira iyo nama,ntibibere mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...),nubwo nabo bapfa,azabazura ku munsi w’imperuka abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko yabidusezeranyije muli Yohana 6,umurongo wa 40.Abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,ibafata nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Ntitukishinge abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Siko bible ivuga.Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,biba birangiye nta kuzuka.Tujye dushaka Imana tugihumeka.Tubifatanye n’akazi gasanzwe.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

urahaze sha
uzabaze abasoma bibliya ibibatunze aho biva
urigishije
ugiye hanze y’ibyo bavugaga
ugire ibihe byiza ariko
ntugatorome muvandi
uwo Yesu uvuga mu gitabo cy’umubwiriza ntiyavuze koko

kwibuka yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka