BK yinjiye mu bufatanye bwo kuzana imodoka z’ubwikorezi zikoresha amashanyarazi

Banki ya Kigali (BK), yinjiye mu bufatanye bwo kuzana mu Rwanda imodoka nini (Trucks) z’ubwikorezi zikoresha amashanyarazi gusa.

Ni ubufatanye yatangiranye ku mugaragaro na Numa logistics hamwe na Kabisa, kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwo gukwirakwiza izo modoka hirya no hino mu gihugu.

Iki igikorwa ku ikubitiro cyantangiranye imodoka nini 12 zirimo 9 zifite ubushobozi bwo gutwara toni zirenga 35 hamwe n’izindi 3 zifite ubushobozi bwo gutwara nibura toni 4.

Muri ubu bufatanye BK, ikorana na Numa Logistics mu buryo bwo kubaha amafaranga angana n’uruhare rwa 60% rw’ikiguzi cy’imodoka, ubundi zigatumizwa na Kabisa, nk’abasanzwe bakora ubwo bucuruzi, zikazanwa mu gihugu.

Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bugezweho butangiza ikirere by’umwihariko bahisemo gukorana na Numa Logistics muri gahunda yo kubafasha gukomeza gukora ubwikorezi ariko mu buryo butangiza ikirere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuhinzi muri BK, Alexis Bizimana, avuga ko abahinzi hirya no hino mu gihugu bakenera kwegerezwa imbuto n’ifumbire ari nako bakenera kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ati “Mu rwego rwo kugira ngo bihendukire Umunyarwanda n’ababikora, twasanze ari ngombwa kugira ngo dufatanye kubona izi modoka zikoresha amashanyarazi, ariko tunafatanya na Leta y’u Rwanda kugabanya imyuka ijya mu kirere kuko yangiza ibidukikije kandi bikagira ingaruka ku Banyarwanda.”

BK ivuga ko iyi gahunda yatangiranye na Numa Logistics, izanakomereza no ku bandi babyifuza nkuko bisanzwe bikorwa ku bashaka imodoka nto bagendamo, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bakora ubuhinzi cyane cyane abatunganya umusaruro bakawumisha, bafashwa kubona imashini bakoresha, zikoresha ingufu zitangiza ikirere.

Icyiciro cya mbere cy’imikoranire ya BK na Numa Logistics cyantangiranye imodoka 12, bakazakorana mu byiciro bitatu bizatwara arenga miliyoni 7 z’Amadolari y’Amerika.

Umuyobozi wa Numa Logistics mu Rwanda, Francine Uwamahoro, avuga ko basanzwe bakorana n’abahinzi mu buzima bwa buri munsi, gusa ngo bari bafite icyuho mu bijyanye no kubagezaho umusaruro.

Ati “Hari harimo icyuho mu kuba twakoresha imodoka za Mazutu, kubera ko ikigereranyo cyo kugabanya amafaranga dushora ku modoka ya Mazutu ugereranyije n’iya mashanyarazi kiri ku kigero cya 60%, kuko amashanyarazi ni ayacu mu Rwanda ntabwo ari nka Mazutu tubanza kuvana hanze. Bityo igiciro cy’amashanyarazi ni gito cyane kurusha Mazutu, cyane ko hanabaho ihindagurika kuri Mazutu kandi iyo bihindutse bihita bigira ingaruka ku bwikorezi. Tukaba twizeye kuzabona inyungu, n’abantu duha serivisi bakazigira mu guhendukirwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Kabisa mu Rwanda, Apophia Muhoza, avuga ko basanzwe bakora ubucuruzi bw’imodoka nto zikoresha amashanyarazi ariko batangiye ubucuruzi bw’izindi zikora ubwikorezi kandi zidakwiye kugwirwaho impungenge.

Ati “Twamara impungenge abantu ko ingendo dukora zose zijya mu mahanga dukoresha izi modoka, urugero ni izi 12, nitwe twazizanye guhera Tanzania kugera hano i Kigali. Birashoboka cyane kuko ari yo mpamvu twaje kumurika izo Numa imaze iminsi ikoresha, kandi zirimo zirakora neza kuko zimaze amezi atatu.”

Muri ubu bufatanye Kabisa niyo izana imodoka izikuye ku ruganda ikazizanira Numa Logistics, ubundi ikazisuzuma, igasaba amafaranga BK ikayishyura, aho itanga uruhare rwa 60%, andi 40% agatangwa na Numa Logistics.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka