BK yaje muri banki 100 za mbere muri Afurika

Banki ya Kigali yaje ku rutonde rwa banki 100 za mbere muri Afurika mu mwaka wa 2019.

Raporo yihariye kuri banki 100 za mbere muri Afurika yatangajwe n’ikinyamakuru ‘Africa business magazine’, ivuga ko ari bwo bwa mbere u Rwanda rugaragaye kuri uru rutonde.

Banki ya Kigali mu minsi yashize iherutse gutangaza ko yageze ku mari shingiro ya miliyari y’amadorari ya Amerika, ikaba yarakomeje gushora mu buryo bwo gutanga inguzanyo no kwita ku bakiriya bayo.

Iyi banki imaze imyaka 53 ifite serivisi nyinshi zirimo iyitwa BK Techouse, BK General Insurance na BK Capital.

Urugero, ubugenzuzi bwo muri 2018, bwagaragaje ko BK yungutse miliyoni 30.7 z’amadorari ya Amerika, zingana na miliyari 27.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bivuze ko inyungu yari yazamutseho 17.2% kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2018.

Raporo ya African business, igaragaza ko habayeho kwiyongera k’ubukungu bwa Afurika, ndetse no muri8 banki zikomeye.

Banki zo muri afurika y’Epfo ni zo zakomeje kuyobora urutonde rwa banki zikomeye muri Afurika, kuko ziganje muri banki 10 za mbere, nubwo ifaranga ryo muri icyo gihugu (rand), ryagabanutse mu gaciro, ndetse n’ubukungu bw’icyo gihugu bikaba bigaragara ko bugenda gahoro.

Standard Bank Group ni yo muri Afurika y’Epfo ni yo iyoboye urutonde rwa banki 100 zikomeye muri Afurika, mu gihe n’izindi banki enye zo muri icyo gihugu ziyikurikiye mu 10 za mbere.

Afurika y’Epfo na yo yahuye n’izindi banki zikomeye zo muri Misiri na Marroc, bigaragara ko zazamutse cyane kandi ubukungu bw’ibyo bihugu na bwo bukaba buhagaze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka