BK TecHouse yahawe ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurinda amakuru y’abakiriya

BK TecHouse Ltd yishimiye ibyemezo bibiri mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurinda amakuru y’abakiriya, kuri serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zitangwa n’icyo kigo.

Ni ibyemezo bigiye gutuma abakiriya ba BK TecHouse barushaho kuyigirira icyizere
Ni ibyemezo bigiye gutuma abakiriya ba BK TecHouse barushaho kuyigirira icyizere

Umuhango wo gushyikirizwa ibyo byemezo wabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023 aho BK TecHouse ikorera mu Mujyi wa Kigali, ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi Mukuru wayo hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc.

Ubusanzwe ikigo cya BK TecHouse gikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, bakaba bashyikirijwe ibihembo n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’ubuziranenge (International Organization for Standardization), wabahaye ibyemezo birimo ikijyanye no kugira uburyo (system) yo kubika neza amakuru mu buryo bwizewe (Information Security Management System (ISMS) kizwi nka 27001:2017, hamwe n’ikindi kijyanye no gucunga neza iryo koranabuhanga (Quality Management System (QMS), kizwi nka 9001:2017.

Ni ibyemezo ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc buvuga ko bigiye gutuma abakiriya babo barushaho kubagirira icyizere kubera ko nta mpungenge bazagira ku mutekano w’amakuru n’amafaranga yabo n’ubwo ntazo bagiraga.

BK TecHouse ikorana n’abahinzi aho bafite ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire rifasha abahinzi mu buryo bwo gusaba inyongeramusaruro ndetse n’uburyo abazigurisha bazigeza ku bahinzi hamwe n’uko abazikura hanze bazigeza ku isoko, bigafasha Leta mu buryo bwo kugenzura uko igezwa ku bahinzi, aho bakorana n’abarenga miliyoni 2.2, bukaba ari nabwo buryo bwonyine buri mu Rwanda bukoreshwa mu gutanga ifumbire yunganiwe.

Uretse Nkunganire, banakorana n’abahinzi basanzwe (SMI’s), Amashuri muri gahunda yiswe Urubuto Education System ikoreshwa n’amashuri 450 mu gihugu hose, hamwe n’amatorero n’amadini muri gahunda izwi nka Kiliziya yacu.

Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Claude Munyangabo
Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Claude Munyangabo

Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Claude Munyangabo, avuga ko iyo hakoreshwa sisiteme z’ikoranabuhanga ku bakiriya babo, hari amakuru menshi bagenda bakusanya.

Ati “Mu gukusanya amakuru hari ibintu bisabwa kugira ngo turebe ko ayo makuru akusanyijwe mu buryo koko butanga umutekano w’amakuru dukusanya. Iki cyemezo cy’ubuziranenge tuba tubonye, cyerekana ko mu mikorere yacu ya buri munsi, muri izo sisiteme dukoresha, dukurikiza ayo mabwiriza ajyanye n’imikorere myiza nk’uko agengwa n’iki kigo mpuzamahanga.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, avuga ko n’ubwo bari basanzwe bakorana n’abakiriya babo neza, ariko hanze hagenda haba ibikorwa bitandukanye birimo ubujura cyangwa amakuru akaba ashobora gukoreshwa mu bundi buryo, kandi umukiriya ntacyo aba abiziho kuko aba afitiye icyizere ko nta gishobora guhungabanya umutekano w’ikoranabuhanga ryabo.

Ati “Ni ho haza gukenera inzego nka ISO Certification. Ni ukuvuga BK TecHouse yashatse ibisubizo ku bantu batandukanye, ibaha Nkunganire, Kungahara, Urubuto, Kiliziya Yacu nk’ibisubizo by’ikoranabuhanga, ariko noneho tugeze aho tuvuga tuti reka duhamagaze inzego zibishinzwe zigenzure umutekano w’amakuru, uburyo tuyahanahana iyo tugiye kugukorera serivisi.”

“Bityo rero umukiriya twari dufite uyu munsi yakoranaga natwe yishimye, ariko nituzana ibindi bikorwa aho tumaze kubonera iki cyemezo nta n’ubwo azirirwa azuyaza, azavuga ati uko bikorwa hariya muri BK TecHouse amakuru yanjye afite umutekano kubera ko uburyo nkora igikorwa cyo kwishyura cyangwa guhana mu buryo buboneye bunyuze mu mucyo, n’ikindi cyose batuzanira twacyakira, kuri twebwe biratwongerera isoko ry’abantu bashobora kuzakira ibindi tuzazana, ku bakiriya birabongerera icyizere”.

Ibi ngo ni impinduka ikomeye ku mpande zombi yaba ku ruhande rw’abahabwa serivisi no ku rw’abayitanga.

Ibyemezo by'ubuziranenge byakiriwe neza n'abakozi ba BK TecHouse
Ibyemezo by’ubuziranenge byakiriwe neza n’abakozi ba BK TecHouse

Kugeza ubu BK TecHouse ikorana n’abarenga miliyoni eshatu bari mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, uburezi, iyobokamana n’ibindi.

BK TecHouse ni kimwe mu bigo bitanu bishamikiye kuri BK Group Plc, bigiye bifite ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Abaturarwanda muri gahunda zitandukanye.

Ni icyemezo gitangwa n'Umuryango mpuzamahanga wita ku bijyanye n'ubuziranenge (International Organization for Standardization - ISO)
Ni icyemezo gitangwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bijyanye n’ubuziranenge (International Organization for Standardization - ISO)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka