BK irateganya kugera kuri miliyari 2 z’Amadolari mu myaka itandatu iri imbere

Banki ya Kigali (BK) yihaye intego ikomeye yo kuba yageze ku mutungo mbumbe wa miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari igihumbi na magana inani na mirongo ine z’Amafaranga y’u Rwanda) mu myaka itandatu iri imbere, ngo ikazabigeraho biciye mu kongera abakiriya.

Ibyo ubuyobozi bwa BK bwabitangaje ku wa 30 Kanama 2019, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, mu rwego rwo kugaragaza ibyo iyo banki yagezeho mu gihembwe cya kabiri cya 2019 ndetse no mu gice gishize cy’uwo mwaka.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko iyo ntego bumva bishoboka kuyigeraho akurikije uko umutungo w’iyo banki wagiye uzamuka.

Agira ati “Ubu dufite umutungo mbumbe w’arenga gato miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika. Turebye mu gihe cyashize, umutungo wagiye uzamukaho hagati ya 15% na 25% buri mwaka, twizera ko mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere tuzaba twageze kuri iriya ntego twihaye”.

Kugeza ku itariki 30 Kamena 2019, iyo banki ngo yungutse miliyari 14.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, bihwanye n’izamuka rya 8.5%.

Mu gihe nk’icyo kandi, umutungo mbumbe wa BK ngo wazamutseho 22.1%, bihwanye na miliyari 893.2 Frw, cyane ko inguzanyo itanga ziyongereye ku kigero cya 35.1% bihwanye na miliyari 650.2Frw.

Ikindi ngo muri ayo mezi atandatu ya 2019, amafaranga abakiriya ba Banki ya Kigali bizigamiye n’ayo bagiye babitsa yazamutseho 16.8%, bihwanye na miliyari 551.7Frw, naho imigabane y’abanyamuryango bayo ikaba yarazamutseho 57% bihwanye na miliyari 204Frw.

Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2018, BK nka Banki ya mbere mu Rwanda ifite umutungo mwinshi, yatangiye gushora imari ku isoko mpuzamahanga ry’imari, ku wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 ngo ikaba yarakiriwe ku isoko rya Nairobi muri Kenya.

Iyo banki ubu irimo gukora ku buryo umwaka wa 2021 warangira ifite miliyoni imwe y’abakiriya bakava ku bihumbi 350 ifite ubu.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK, Nathalie Mpaka, avuga ko kongera abakiriya bisobanuye kongera imari.

Ati “Niba tugeze kuri miliyoni y’abakiriya, bivuze ko tuzaba tubakubye gatatu mu myaka itatu, bisobanuye ko tubigezeho n’imari izahita yiyongera, ubwizigame buziyongera ndetse n’inguzanyo ziyongere”.

Dr Karusisi yavuze kandi ko mu bindi byatumye BK yunguka kurushaho, ari abakiriya yabonye bashya binyuze muri gahunda yise ‘Ikofi’ yagenewe abahinzi-borozi. Ni gahunda iyo banki yatangije muri Gicurasi uyu mwaka, ubu ikaba ikoreshwa n’abagera ku bihumbi 160 mu mezi atageze kuri atatu.

Ishami ry’ubwishingizi na ryo riri mu byunguye iyo banki nubwo ngo hari aho bitagenze neza, kuko ryinjije miliyoni 974Frw mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, mu gihe ryari ryinjije miliyoni 357Frw mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize, bihwanye n’izamuka rya 172.5%. Icyakora muri rusange iryo shami ngo ryahombye miliyari 0.9Frw nk’uko raporo zabyerekanye.

Ku rundi ruhande, ishami ry’ubwishingizi ngo ryavuye ku mari ya miliyari 1.9Frw muri 2018, ikaba yari igeze kuri miliyari 2.4Frw kugeza ku itariki 30 Kamena 2019, bihwanye n’izamuka rya 28.2%.

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi muri BK, Alex Bahizi, avuga ko iryo zamuka ryatewe n’uko iyo banki yabyinjiranyemo intego.

Ati “Byatewe n’uko twinjiye mu by’ubwishingizi dufite ubudasa, burimo gutanga serivisi nziza utasanga ahandi. Urugero, twebwe dushobora kwishyura umukiriya wacu mu gihe kitarenze iminota 30 bitewe n’ibiri mu makuru twahawe”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’imigabane muri iyo banki, Carine Umutoni, yavuze ko barimo gutegura uburyo bazakundisha icyo gice cy’imari Abanyarwanda kuko ngo hakiri benshi babitinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka