BK igiye gutanga inguzanyo y’amafaranga agera kuri Miliyari ku bahanzi
Banki ya Kigali (BK) igiye gutanga inguzanyo igera kuri Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000Frw) ku bahanzi Nyarwanda. Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa BK, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ku mugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2026, hagamijwe kugira ngo abari mu rwego rw’ubuhanzi barusheho gufashwa guteza imbere ubuhanzi n’ibihangano byabo.
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko abahanzi ari bamwe mu bantu babona amafaranga, kandi kugira ngo barusheho kuyabona bagomba kubona ayo bashoramo, ari na yo mpamvu bashyiriweho uburyo bwihariye buzabashoboza kubona inguzanyo bashobora gushora mu buhanzi bwabo, zibashoboza gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bazajya batanga inguzanyo igera kuri Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ku bahanzi bamaze gutera imbere.
Ati “Bafite ibikorwa bigaragara, bafite ibihangano byabo ku mbunga nka Spotify, YouTube n’izindi babonamo amafaranga, tuzashobora kubaha amafaranga kugira ngo bakomeze ubuhanzi bwabo. Turafatanya na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuko ni bo bashyiraho politiki y’uko ako kazi gakorwa. Twagiye dufatanya kugira ngo natwe twumve uko twakorana n’abahanzi, twumve umwuga wabo, n’ukuntu bakorera amafaranga kugira ngo dushobore kubashyiriraho uburyo bubabereye buzatuma bashobora gutera imbere.”
Yungamo ati “Mu buhanzi tubona harimo amafaranga, urwego rwose rurimo amafaranga na Banki igomba kuba irimo, kugira ngo ifashe urwo rwego gutera imbere. Twasanze hari icyuho cy’uko abahanzi batabona Banki zibizera, zibaha inguzanyo kugira ngo bateze imbere ibikorwa byabo. Icyo cyuho ni cyo cyatumye dukorana n’abahanzi na Minisiteri, kugira ngo dushyire hamwe turebe uko twashyiraho uburyo bwihariye bubereye abahanzi.”
Abahanzi basanga amahirwe bashyiriweho na BK agiye gufasha abasanzwe babikora nk’akazi, kuko hari amahirwe bari basanzwe babona ariko bakabura Banki zibagirira icyizere.
Fally Merci Ndungutse ni umunyarwenya wabigize umwuga akaba ari we washinze Gen-Z Comedy. Avuga ko ari amahirwe ku bahanzi n’abandi bari muri urwo rwego.
Ati “Ikintu cya mbere cyatugoraga muri rusange ni igishoro, ariko icyiza banadufashije ni uko batubwiye ko tugomba kubaha uburyo bw’imiterere n’imikorere y’akazi, kuko kuguha igishoro utabifite ushobora guhita uyabyinira, ariko ni byiza kuko iyo ubifite bigufasha kubikora. Ni amahirwe ku bantu bari muri urwo rwego babikora nk’akazi. Twari dusanzwe twihiringa tukikoramo, ariko ubu ngubu ni amahirwe BK iduhaye.”
Isaac Shema ukora ubugeni, avuga ko biteguye kwagura ibikorwa kuko nk’abantu bari mu rwego rw’ubuhanzi isoko ari rigari.
Ati “Ntabwo ari ugukorera abantu bari hano mu Rwanda gusa, ni ugukorera abari hanze y’Igihugu, hanze ya Afurika, aho hose hariyo isoko twageraho. Ibi biraza kudufasha, turahita dutangira gutekereza byagutse, tugire ibikoresho bizima, ibiro byiza, uburyo turi butangire gushora kugira ngo ayo masoko ari hanze dushaka gukorera atumenye. Urumva ko harimo amahirwe menshi dukeneye kubyaza umusaruro.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, avuga ko abahanzi bakundaga kubura inkunga ibafasha gukora ibintu mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “Kuba dufite ubu bufatanye hagati ya Minisiteri na BK, buzatuma ibintu byihuta kurushaho, ariko hari ikintu cyiza bafite muri ubu bufatanye, ni uko bazafatanya na BK Foundation kugira ngo bazamure n’ubushobozi bw’abahanzi, kubera ko gutanga amafaranga ntabwo biba bihagije.”
Yungamo ati “Burya uba ukeneye no guherekeza umuhanzi kugira ngo yumve neza ukuntu amafaranga agomba gukoreshwa, kubera ko ni inguzanyo. Niba ari inguzanyo bakeneye kumva neza uko bazayishyura n’ukuntu bayikoresha neza kugira ngo bayabyaze ayandi menshi.”
Inguzanyo abahanzi bazajya bahabwa ziri mu bwoko butandukanye kuko hari izishobora kwishyurwa mu gihe gito n’izishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 5, kandi abahanzi bakazajya bahabwa umubare runaka w’amafaranga hagendewe ku bikorwa byabo.
Abahanzi bazajya bahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni mirongo itanu nta ngwate, mu gihe bakeneye andi menshi bakaba bashobora guhabwa agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kandi inyungu bazajya bishyura ingana n’itangwa ku zindi nguzanyo zisanzwe zihabwa abandi bakiriya ba Banki.
Ubwoko bw’inguzanyo zigenewe abahanzi harimo, iyifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga (Production Financing Facility):
Iyi ni inguzanyo igera kuri miliyari 1Frw, itangira kwishyurwa nyuma y’amezi 3 imaze gutangwa (grace period), ikishyurwa mu gihe cy’imyaka 3.
Inguzanyo y’ibikoresho n’imitungo (Asset & Equipment Financing):
Iyi nguzanyo igera kuri miliyoni 500Frw yo kugura ibikoresho bya studio, camera, amatara n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kazi. Hasabwa ingwate ya 50%, aho ibikoresho byaguzwe bishobora kuba ingwate y’iyo nguzanyo.
Kwishyuza hakiri kare amafaranga y’amasezerano (Invoice Discounting),
kugera kuri 70% by’agaciro k’amasezerano atarishyurwa, ku buryo uwahawe isoko abona amafaranga mbere y’uko umukiriya ayishyura.
Inguzanyo y’umuntu ku giti cye (Personal Loan):
Ni inguzanyo igera kuri miliyoni 50Frw igenewe abahanzi, abaririmbyi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers), idasaba ingwate.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|