BK Group yungutse arenga miliyari 28Frw mu gice cya mbere cya 2022

Ibigo bigize BK Group byatangarije abanyamigabane babyo hamwe n’abakiriya muri rusange, ko byungutse miliyari 28 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022.

BK Group ivuga ko iyi nyungu yiyongereye ku rugero rwa 24.5% ugereranyije n’iyabonetse mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2021, aho yari yungutse miliyari 22 na miliyoni 800Frw.

BK Group igizwe na Banki ya Kigali (BK Plc), Ikigo cy’Ubwishingizi BK Insurance hamwe na BK TecHouse, ikigo giteza imbere ikoranabuhanga.

Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022 imari shingiro yayo yarazamutse igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 1,641 na miliyoni 800Frw, avuye kuri miliyari 1,590 na miliyoni 400 yari agezweho mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2021.

Ni mu gihe inguzanyo zatanzwe muri iki gice cya mbere cy’umwaka wa 2022 zanganaga na miliyari 1,013 na miliyoni 400, avuye kuri miliyari 990 na miliyoni 300Frw yatanzwe mu mwaka ushize wa 2021.

Amafaranga abakiriya babikije kuri Banki na yo yariyongereye mu mezi atandatu ya mbere ya 2022, kuko yavuye kuri miliyari 974 na miliyoni 500 yari yabikijwe mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2022 akagera kuri miliyari 1,025 muri uyu mwaka.

Abanyamigabane bagize ibigo bya BK Group na bo babashije kugabana inyungu yabonetse ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 296 na miliyoni 500 mu gice cya mbere cya 2022, mu gihe ubushize bahawe agera kuri miliyari 285 na miliyoni 300.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana yashimishijwe n’imikorere myiza y’ibigo bigize urwo rwego, yatumye habaho kubona inyungu ya 24.5%.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana

Madamu Habyarimana avuga ko abanyamigabane n’abashoramari muri BK Group bazashimishwa cyane n’imikorere myiza ihoraho muri ibyo bigo. Agira ati "Dukomeje guha agaciro gakomeye abanyamigabane bacu kandi tukaba duteganya kubereka imibare irushijeho kuba myiza y’igice cya kabiri cy’umwaka wa 2022."

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko inyungu BK Group yabonye ishimishije ku banyamuryango b’ibyo bigo, kandi ko abitabira serivisi za Banki ya Kigali muri rusange bibaha icyizere cyo kuzana imishinga ikeneye guhabwa igishoro.

Dr Karusisi agira ati "Banki ya Kigali yakoze neza mu gihembwe cya kabiri ndetse no mu gice cya mbere cya 2022, ntabwo inguzanyo ziyongereye nk’uko twabiteganyaga ariko turimo kubona ireme ry’imari shingiro nyuma y’icyorezo Covid-19, bivuze ko dukomeye cyane mu gice cya mbere cya 2022."

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr Karusisi yizeza ko igice cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2022 na cyo cyitezweho umusaruro mwiza, bitewe n’uko Urwego rw’Abikorera rumaze kongera kujya ku murongo nyuma y’icyorezo Covid-19.

BK Group yashinzwe mu mwaka wa 1966, ikaba ifite Banki ya Kigali ya mbere mu Rwanda mu zifite imari shingiro nini kuko yihariye 32% by’isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari byiza binashimishije gusa byarikuba akarusho iyo habamo Yesu. Kuba twese tuzapfa simbigarukaho ahubwo tuzapfa gute? Muyagwize arinako mugwiza inshuti bitabaye bityo hari benewanyu bazasigara bayabyinamo

N Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka