BK Group yatanze inyungu ya 24.18Frw kuri buri mugabane, igumishaho abayobozi basanzwe

Itsinda ry’ibigo bigize BK Group, ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital, BK Foundation na BK TechHouse, ryatangarije abanyamigabane baryo ko ryabungukiye amafaranga 24.18Frw kuri buri mugabane usanzwe.

Ibi byatangajwe mu nama ngarukamwaka ya BK Group n’abanyamigabane bayo, inama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, ikaba yanemeje ko abasanzwe bagize Inama y’Ubutegetsi bakomeza kuyobora iki kigo muri uyu mwaka wa 2024.

Jean Philippe Prosper, Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group
Jean Philippe Prosper, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group

Inama y’Ubutegetsi ya BK Group igizwe na Jean Philippe Prosper (ari we Perezida), Sonia Masimbi Kubwimana, Mutesi Linda Rusagara, Darren Smith, Roselyne Uwamahoro, Achumile Majija hamwe na Francis Gatare Kabera.

BK Group iherutse gutangariza abanyamigabane bayo inyungu yabonetse mu mwaka ushize wa 2023, irenga amafaranga y’u Rwanda Miliyari 74 na Miliyoni 800.

Muri yo havuyemo Miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari yo yahawe abanyamigabane, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru(CEO) wa BK Group, Beata Habyarimana.

Habyarimana avuga ko buri mushoramari muri BK Group ubu ashobora gufata umubare w’imigabane afite akawukuba n’amafaranga 24.18, akaba ari yo azajya kuri konti ye bitarenze tariki 2 Nyakanga 2024, ku muntu uzaba yiyandikishije nk’umunyamigabane mbere ya tariki 14 Kamena 2024.

Habyarimana akomeza akangurira abantu kugura imigabane muri iyo nyungu bazaba bahawe, aho kugira ngo bihutire kuyikoresha ibindi, kuko ngo ari byo bituma ikigo BK Group kirushaho kunguka, na bo bakabona inyungu y’ikirenga.

Habyarimana yagize ati “Iyo umuntu ahawe inyungu ku mugabane akongera akayiguramo indi migabane, bigaragaza ko inyungu azagira mu mwaka utaha izaba nyinshi kurushaho, ibyo rero ku ruhande rwacu ni icyizere aba adufitiye, ariko na none bitewe n’uko BK Group ari ikigo cyunguka, na we ni ko azagenda akuza inyungu atahana mu rugo.”

Uwitwa Gahirima Viateur w’imyaka 72 y’amavuko, avuga ko agiye kugira amasaziro meza no kuzabona icyo araga abana be babiri, kuko kugeza ubu afite imigabane irenga ibihumbi 60 muri BK Group.

Ufashe inyungu ya 24.18Frw kuri buri mugabane Gahirima yabonye muri 2023, ukayikuba na 60,000 (umubare w’imigabane afite), ubona ko yungutse amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 450, ahwanye n’umushahara wa 120,900Frw ku kwezi abona nta kintu na kimwe yakoze.

Abasanzwe bagize Inama y'Ubutegetsi barakomeza kuyobora iki kigo muri uyu mwaka wa 2024
Abasanzwe bagize Inama y’Ubutegetsi barakomeza kuyobora iki kigo muri uyu mwaka wa 2024

Gahirima agira ati “Aya mafaranga bayagushyirira kuri konti ukayakoresha icyo ushaka, ariko jyewe icyo nahisemo, narababwiye ngo bajye bayangurira indi migabane.”

Gahirima uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kugeza ubu atunzwe n’amafaranga ya pansiyo, amafaranga azabona muri uko kwizigamira mu migabane akaba ngo ashobora kuzayagura isambu yo guhingamo, ndetse n’abana be bakaba babonye umurage uturuka ku mubyeyi ushaje neza.

Kugeza ubu umugabe umwe muri BK Group uri kugurwa amafaranga y’u Rwanda hafi 300Frw, ariko uko umuntu agiramo imigabane myinshi akaba aribwo aba yiteze kubona inyungu imushimishije.

Umukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper, yizeza ko Ikigo kizatezwa imbere no gufata neza abakiriya, guhanga udushya ndetse no kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho kugeza ubu 50% by’abayobozi bakuru na kimwe cya gatatu cy’abagize Inama y’Ubutegetsi, ari abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka