BK Group yagize urwunguko rwa 6.9% mu gihembwe cya mbere cya 2026
Ubuyobozi bwa BK Group Plc, bwatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, icyo kigo cy’imari cyagize urwunguko rwa 6.9% ugereranyije n’ayari yungutswe mu gihembwe nk’icyo giheruka.
Ni urwunguko bakesha kuba ubukungu bw’Igihugu bwaragiye buzamuke neza ku gipimo cya 9.4%, nubwo mu mpera za Gashyantare ubukungu bw’Isi bwatangiye gukomwa mu nkokora n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bw’Isi, cyane cyane binyuze mu izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, byatumye ibiciro ku Isi bizamuka.
Nubwo bimeze bityo ariko, ubukungu bw’Igihugu bwakomeje kwihagararaho, kuko n’iteganyabukungu rigaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.8%, nkuko biheruka gutangazwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
Kutajegajega k’ubukungu bw’Igihugu byatumye umutungo rusange wa BK Group ukomeza kuzamuka neza ugera kuri miliyari 2.947,3 Frw, bingana n’inyongera ya 13,1% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025.
Ni izamuka ryagizwemo uruhare n’inguzanyo zatanzwe (net loans and advances) zageze kuri miliyari 1.661,5 Frw, ziyongeraho 7,3% ugereranyije n’umwaka ushize. Gusa, ku rundi ruhande zaragabanuka ugereranyije n’impera za 2025, aho zagabanutseho 1,6%.
Amafaranga y’abakiliya abitswe muri BK Group n’abitswa (client balances and deposits) yageze kuri miliyari 1.876,8 Frw, yiyongeraho 11,7% ugereranyije n’umwaka ushize, ariko akomeza kuguma hafi y’urwego yariho mu mpera za 2025 (-0,4%).
Amafaranga yabikijwe mu zindi banki (cash balances with banks) yageze kuri miliyari 689,9 Frw, akuba inshuro zirenga ebyiri yariho mu mwaka ushize (miliyari 326,9 Frw), ndetse yiyongeraho 27,1% ugereranyije n’impera za 2025, bikaba byarafashije mu kongera ubushobozi bwo kwishyura igihe cyose byari bikenewe (liquidity buffers).
Imari shingiro y’abanyamigabane (shareholders’ equity) yageze kuri miliyari 522,1 Frw, yiyongeraho 12,7% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ikigero cy’inguzanyo zatanzwe ugereranyije n’amafaranga yabikijwe (gross loan-to-deposit ratio) cyari kuri 81,8%, nticyahinduka ugereranyije n’impera za 2025 kandi kiguma mu rwego BK Group isanzwe ikoreramo.
Ubushobozi bw’imari ya BK Group bwakomeje gukomera, aho igipimo cy’imari shingiro fatizo (core capital ratio) cyageze kuri 22,1%, naho igipimo cy’imari shingiro yose yemerewe kubarwa (total qualifying capital ratio) kigera kuri 23,4% by’umutungo ubarirwa mu byateza ibyago (risk-weighted assets).
Umutungo ushobora guhindurwa mu mafaranga (liquid assets) wari ugize na 40,6% by’umutungo rusange wa BK Group.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko Banki ya Kigali (BK) imaze iminsi igerageza kwegera abaturage, ibigo bito n’ibiciriritse, ku buryo ibyo bigo byahawe inguzanyo ingana na 17.7% ivuye kuri 10% yariho mu myaka yashize.
Ati “Kandi tubona ko nkuko natwe twegera abaturage, baratwumva, kubera ko iyo turebye ku bantu ku giti cyabo bakorana natwe, inguzanyo tubaha igeze kuri 21%, bigaragaza ko dufite abakiliya benshi bakorana na Banki ku giti cyabo. Ni ibintu bishimishije kuko bivuga ko abantu bari mu muryango iyo bashaka inguzanyo yo kwiteza imbere begera Banki bakayibona. Akenshi basigaye bayibonera no kuri telefone bidasabye ko baza kuri BK, bigatuma abantu batwiyumvamo cyane.”
Nyuma yo kumurikira abanyamukuru ibyavuye mu gihembwe cya mbere cya 2026, umuyobozi mukuru wa BK Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bazaharanira gukomeza kugira umusaruro mwiza.
Yagize ati “Tukaba twizera ko no mu gihe kiri imbere, dushingiye ku ngamba zijyanye no gukomeza kunoza no kwagura serivisi duha abaturage, no kwihuta mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kubyaza amahirwe amashami atandukanye agize BK Group, turizera ko tuzakomeza kugira umusaruro mwiza."
BK Group igizwe n’ibigo biyishamikiyeho, birimo Banki ya Kigali (BK), BK Capital, BK Insuranc, BK Foundation, na BK Tech House.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|