BK Group yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage mu mezi atatu ashize

Mu mezi atatu ya 2025, kuva Mutarama kugera mu mpera za Werurwe, BK Group Plc nk’ikigo muri rusange yagize inyungu ya Miliyari 25.2Frw, bituma urwunguko ruzamukaho 5.4%.

Umusaruro iki kigo cyagezeho wagizwemo uruhare rukomeye na Banki ya Kigali, aho yungutse 12.2% agenda agirira akamaro abaturage binyuze mu nguzanyo cyangwa mu zindi gahunda zayo zorohereza abaturage kugera ku iterambere mu buryo bwihuse.

Amafaranga abakiriya babikije muri iyo banki yageze kuri miliyari 775.7Frw.

Inguzanyo nayo yarazamutse igera kuri miliyari 1.622 Frw zirimo miliyari 100 zabonetse mu gihembwe cya mbere cya 2025, bishimangira uruhare rwa banki mu iterambere ry’u Rwanda.

Amafaranga yagurijwe imishinga y’ibigo bito n’ibiciriritse (SME’s) yiyongereye kugera kuri miliyari 219, 6% uhereye mu mpera za 2024, yatanzwe mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibindi.

Mu buhinzi hatanzwe Miliyari 60Frw, yatanzwe mu mishinga itandukanye ya za Koperative z’abahinzi, n’indi mishinga y’ubuhinzi.

Inguzanyo yatanzwe muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi yageze kuri miliyari 1.043 Frw.

Hanatangijwe gahunda nshya kuri banki ya Kigali, yo gukorana n’imiryango itari iya leta n’imiryango ishingiye ku madini.

Banki ya Kigali yanashyize imbaraga mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga aho ushobora kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw mu masaha 15, aho waba uri hose,ukoresheje BK Mobile App, bitagusabye kugera ku cyicaro icyo ari cyo cyose cya banki.

Binyuze muri BK Foundation, muri iki gihembwe cya mbere cya 2025, abanyeshuri 517 bahawe ibihembo, harimo 43 barangije amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri 200 biga mu mashuri y’imyuga tekiniki n’ubumenyingiro (TVET) bahawe amahugurwa atanduknaye binyuze muri gahunda zo kwimenyereza umwuga.

Byitezwe ko abandi 1.500 bazahabwa amahugurwa mu bijyanye n’icungamutungo no gukoresha neza ifaranga, abagera kuri 300 bakaba baramaze kugerwaho n’iyi gahunda.

Ba rwiyemezamiro bakiri bato bafite imishinga ibyara inyungu 147 batoranyijwe mu bandi 423 muri gahunda ya Urumuri Program yabaga ku nshuri ya 8.

Izi gahunda zose zigamije kongera imbaraga no guteza imbere Abanyarwanda, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko bakomeje kugira urwunguko rwiza.

Yagize ati: “Muri icyo gihembwe twagize imikorere myiza inashingiye ku myitwarire myiza y’ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku gipimo cyo hejuru kigera ku 8% mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize, ndetse n’ibiciro ku isoko byaragabanutse, n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ryari rigereranyije. Ibi byose bituma n’ibindi bikorwa byacu nabyo bigenda neza. Tukaba twizera ko mu bihembwe bitatu bisigaye uyu mwaka, tuzakomeza kugera ku musaruro ushimishije.”

Umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi, avuga ko bafite gahunda y’uko bakomeza kongera inguzanyo zitangwa mu bigo bito n’ibiciriritse.

Ati “Gahunda dufite n’uko tugiye kureba ukuntu inguzanyo zitangwa mu bigo bito n’ibiciriritse ziyongera, turashaka ko mu mwaka wa 2027 zizaba zigeze kuri 60% zijya mu bigo binini andi 40% agatangwa mu zindi nzengo zirimo ubuhinzi n’ubworozi. Twatangiye gutanga inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi, hashize imyaka ibiri gusa, ari tugiye kugera kuri miliyali 60 Frw yatanzwe mu mezi atatu gusa, kandi gahunda dufite ni ukugeza kuri nibura miliyari 150 mu buhinzi n’ubworozi.”

Muri icyo gihembwe, BK yatangije uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo bwitwa Bigereho na BK bufasha abakiriya bayo serivisi zayo zirimo nka:
BK Quick+, aho umuntu ashobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 50Frw bitamusabye kuva aho ari, akabikora akoresheje ikoranabuhanga akayahabwa mu gihe kitarenze amasaha 15, nta ngwate.

Kataza na BK: ni uburyo buryo bwo gutanga inguzanyo igera kuri miliyoni 15Frw, ku bagore n’abakobwa bafite bakora ubucuruzi bubanditseho kandi bumaze igihe kitari munsi y’amezi atandatu, bakayahabwa nta ngwate.

Tuza na BK, n’indi nguzanyo igera ku 500.000 ihabwa ababyeyi bifuza kwishyurira amafaranga y’ishuri ikaba yishurwa mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo umuntu yemererwe gusaba indi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka