BK Group Plc yungutse miliyari 38.4Frw mu mwaka wa 2020
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.

Mu mwaka ushize wa 2020 BK Group Plc yungutse amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 38.4 (hiyongereyeho 3% ugereranyije n’inyungu y’umwaka wawubanjirije wa 2019), nk’uko ubuyobozi bwa BK bwabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 31 Werurwe 2021.
Icyorezo Covid-19 iyo kidatera muri 2020, BK iba yarungutse amafaranga y’u Rwanda arenze ayo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi.
Umutungo(total assets) wa BK na wo wiyongereye ku rugero rungana na 28% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019, ukaba warageze kuri tiriyari imwe na miliyari 304 muri 2020.

Muri uwo mwaka wa 2020 BK yatanze inguzanyo z’ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 851.1, iyo nguzanyo ikaba yariyongereye ku rugero rungana na 25.5% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2019.
BK Group Plc ikomeza ishimira ababikije amafaranga, ivuga ko ubwitabire bwabo bwari bushimishije kuko ngo bwazamutse ku rugero rungana na 23%, bakaba barabikije amafaranga angana na miliyari 790.8 Frw.
Na none umutungo w’abanyamigabane muri BK wiyongere ku rugero rwa 17.5% muri 2020 ugera kuri miliyari 259.3 Frw.
Dr. Karusisi avuga ko izo nyungu zose zagezweho hakoreshejwe uburyo bwo kwirinda gusohora amafaranga ku mirimo imwe n’imwe kuko isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga, kandi ko abantu bafashe inguzanyo barimo kwitabira kwishyura neza.

Uyu muyobozi wa Banki ya Kigali yijeje kandi abakiriya bafite imishinga y’iterambere, ko bazakomeza guhabwa igishoro(inguzanyo), ndetse bakazoroherezwa kubona serivisi z’imari, kugura no kwishyura ibintu bitandukanye batagombye kubanza gutonda imirongo kuri banki bajya kubitsa no kubikuza.
Dr Karusisi yagize ati "Twese twabonye akamaro ko gukoresha telefone na mudasobwa mu kwishyura, kuzigama no kugura, mu gihe cya Guma mu Rugo abantu ntabwo baje muri banki kuko byari kubateza ibyago byo kwandura".
Avuga ko hari icyizere cy’uko ubukungu buzongera kuzahuka abantu bakongera kwiteganyiriza ari benshi mu gihe bazaba bamaze kubona urukingo rwa Covid-19 bose.

Ikigo mpuzamahanga cyitwa ’Global Finance’ cyahaye Banki ya Kigali igihembo muri uyu mwaka wa 2021, cy’uko yahize izindi banki mu Rwanda gufasha abantu mu mibereho no kwitabira serivisi z’imari mu bihe bigoye bya Covid-19.

Ohereza igitekerezo
|