BDF yemeye intege nke yagize mu gutanga inguzanyo nzahurabukungu

Nubwo mu masezerano Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) cyari cyagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavugaga ko inguzanyo nzahurabukungu (Economic Recovery) itagomba kurenza iminsi icumi, ariko BDF yatinze iminsi 269.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yemeye ko habayeho intege nke bigatera ubukererwe mu gutanga inguzanyo
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yemeye ko habayeho intege nke bigatera ubukererwe mu gutanga inguzanyo

Ni ubutinde bwagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Abadepite bari muri Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo w’Igihugu (PAC) basaba ubuyobozi bwa BDF gutanga ibisobanuro, ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.

Iyo Raporo igaragaza ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, muri gahunda y’ingunzanyo nzahurabukungu, yakoreye ubugenzuzi amafaranga angana na Miliyari 1 na Miliyoni 162 yatanzwe muri iyo gahunda, bigaragara ko BDF yatinzeho iminsi 269, kandi itaragombaga kurenza iminsi 10 itaratangwa, nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye na MINECOFIN, kugira ngo bifashe abantu kwikura mu bibazo bari bahuye na byo.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yemeye koko ko habayeho ikibazo cy’ubutinde.

Yagize ati “Ni gahunda twabashije gufasha abantu bagera ku 6,742 Miliyari zigera muri 6,5 turemera ko zose kuri abo baturage abenshi twubahirije igihe, ariko buriya bugenzuzi koko bwagaragaje ko hari aho twagiye dukererwa, ibyo twakwemera ko ari intege nke tukagenda tubikemura.”

Yongeyeho ati “Muri rusange hari n’ikibazo cy’ikoranabuhanga dufite, ubwo ariko na byo ni ikibazo cyacu dufite tugomba gukemura, ntabwo byagombye wenda gusobanura impamvu bitagenda neza, aho na dosiye usanga yararangiye ariko sisiteme igakomeza kubara iminsi y’ubukererwe, iki rero twacyemera tukiyemeza ko kigomba gukosoka.”

Perezida wa PAC, Hon. Valens Muhakwa yabajije niba mu gihe kingana gityo nta mpungenge bigeze bagira ngo barebe niba koko barasubije abasabye.

Yagize ati “Wenda ngo tuvuge tuti ikoranabuhanga ryaba nyirabayazana, ariko twebwe nk’abantu bakoresha ikoranabuhanga ntabwo mwari gutekereza ngo muvuge muti ubusabe bwose twabonye twarabusubije, kandi iyi ni inguzanyo ni nzahurabukungu, ubu se umuntu iyo amaze iminsi 269, niba hari ibyo ashaka kuramira, yaramira iki se? Nta kintu yaramira.”

Hon. Germaine Mukabalisa we yagize ati “Iby’ikoranabuhanga tubireke, ni mwe murikoresha, Leta yararyishyuye, ntibikemura ibibazo bihari, ntabwo rero cyaba igisobanuro, ahubwo mutubwire, ko mwari mufite iryo koranabuhanga, mwari mufite byose, kuki iyi minsi ingana gutya?”

Ikibazo cy’ubutinde mu gutanga inguzanyo kuri BDF, ngo ntabwo kigaragaye muri uyu mwaka gusa, kuko n’ushize ndetse n’uwari wawubanjirije bakibajijweho ubwo babaga bitabye PAC, ariko ngo nta gihinduka muri iyo myaka yose kuko iminsi yo gutinda gutanga iyo nguzanyo ikomeza kugenda irushaho kuba myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka