BDF imaze gufasha imishinga ifite agaciro ka miliyari 87

Ubuyobozi bw’ikigega gifasha abashaka inguzanyo kubona ingwate (BDF), buravuga ko bamaze gufasha imishinga hafi ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora.

BDF iravuga ko serivisi batanga zagenewe ibyiciro byose by'Abanyarwanda
BDF iravuga ko serivisi batanga zagenewe ibyiciro byose by’Abanyarwanda

Ubusanzwe BDF igira uruhare mu gutanga ingwate ku bantu batabasha kuyibona, ingwate isabwa n’ibigo by’imari (Banks), bakayibatangira ariko by’umwihariko bakagira serivisi zifasha urubyiruko n’abagore kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko mu myaka 10 bamaze bakora, bageze ku bikorwa byinshi bitandukanye birimo gufasha imishinga isaga ibihumbi 40.

Ati “Twabashyije gufasha imishinga 44.625 ifite agaciro ka Miliyari 87, kandi mu gihugu hose, uyu mwaka wonyine, muri aya mezi 11 tumaze kurangiza, tumaze gufasha imishinga isaga 2348, ifite agaciro ka Miliyari 9 na Miliyoni 700 mu gihugu hose”.

Akomeza agira ati “Ariko uyu mubare dutanze ntabwo dushyizemo cya kigega cyo kuzahura ubukungu, ku buryo tugendeye kuri raporo yo mu cyumweru gishyize ku itariki ya 10, bigaragara y’uko tumaze gutanga inguzanyo ku mishinga 5308, aho tumaze gutanga amafaranga asaga ho gato Miliyari 5, kandi iyi mishinga iri mu gihugu hose ku buryo amafaranga yageze mu mirenge yose”.

N’ubwo BDF yafashyije imishinga 5308 mu mafaranga yagenewe ikigega nzahura bukungu muri uyu mwaka, ariko ngo yari yabonye ubusabe bw’igera kuri Miliyari 6 hafi n’ibihumbi 200, indi ikaba yarahakaniwe bitewe no kuba itari yujuje ibisabwa birimo kuba umugenerwabikorwa yaragombaga kwerekana ko umushinga wari uriho mbere y’icyorezo cya Covid-19, akaba yari afite ipatante yerekana ko yakoraga muri icyo gihe.

Mu bijyanye n’imishinga y’ubuhinzi hatanzwe ingwate ingana n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 70, yahawe abantu bagera ku bihumbi bitandatu, ku buryo n’ubwo n’indi mishinga yitabwaho ariko imbaraga nyinshi zishyirwa mu bijyanye n’ubuhinzi kuko 70% by’amafaranga atangwa ashorwa mu bikorwa by’ubuhinzi.

Mu gihe cy’imyaka 10 imaze, BDF yagize igihombo kingana na 10.9%, bivuze ko ku mafaranga 100 yatanzwe harimo 11 ataragaruka, bakaba bari mu rugamba rwo kuyagaruza, kuko nko muri uyu mwaka wonyine hamze kugaruzwa asaga Miliyali, bikaba bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere iki gihombo kizakomeza kumanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka