Batandatu batsinze irushanwa “BK-Urumuri” rya Banki ya Kigali

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’ikigo ‘Inkomoko’ gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga, basoje irushanwa rya BK-Urumuri ryahatanagamo ba rwiyemezamirimo bato bashaka inguzanyo itagira inyungu yo kwagura imishinga yabo.

Ba rwiyemezamirimo batandatu ni bo batsindiye inguzanyo ya BK ya miriyoni 25 izishyurwa nta nyungu
Ba rwiyemezamirimo batandatu ni bo batsindiye inguzanyo ya BK ya miriyoni 25 izishyurwa nta nyungu

Ba rwiyemezamirimo 13 ni bo bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, batandatu baje mu myanya y’imbere bakaba ari bo basaranganyijwe miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, bazishyura nta nyungu bashyizeho.

Iri rushanwa ryasojwe ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ribaye ku nshuro ya gatatu, rikaba ryaratangiye rihatanamo ba rwiyemezamirimo bato bagera kuri 98.

Abatsindiye inguzanyo ya miliyoni 25 zitanzwe kuri iyi nshuro bavuze ko bishimiye kuba igiye kubafasha kwagura imishinga yabo, nk’uko bivugwa na Priscilla Ruzibuka washinze ikompanyi yitwa ‘Kipepeo-Kids’ ikora imyenda y’abana.

Priscilla Ruzibuka watsinze muri iri rushanwa avuga ko inguzanyo yahawe igiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe
Priscilla Ruzibuka watsinze muri iri rushanwa avuga ko inguzanyo yahawe igiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe

Yagize ati “Kuba mu bantu batandatu batsindiye aya mafaranga ni ikintu gikomeye kuri njye. Twateganyije gukoresha aya mafaranga mu kwagura ubucuruzi bwacu mu mikorere, mu kugura ibikoresho n’amamashini. Ubu turi ikipe y’abakozi 10 ariko umwaka utaha tuzongeraho tube nka 15”.

Abageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bose bamaze amezi atandatu bahugurwa n’ikigo ‘Inkomoko’ gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga.

Umuyobozi mukuru wacyo Julienne Oyler yavuze ko bishimira kuba muri ayo mezi abahuguwe barungutse ubumenyi bwabafasha guteza imbere imishinga yabo, kabone n’ubwo baba batagize amahirwe yo kubona inguzanyo bahataniraga.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko abageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa bose batsinze n’ubwo bose batagize amahirwe yo guhabwa inguzanyo.

Yavuze ko abahawe inguzanyo bakwiye gukomeza gukorana neza na banki, abatagize amahirwe yo kuyibona na bo bakabyaza umusaruro ubumenyi bungukiye mu mahugurwa y’amezi atandatu bahawe.

Umuyobozi wa BK yasabye abatabonye inguzanyo gukoresha ubumenyi bahawe mu kwagura imishinga yabo
Umuyobozi wa BK yasabye abatabonye inguzanyo gukoresha ubumenyi bahawe mu kwagura imishinga yabo

Ati “Icyo dutegereje ku batsinze bose n’abakurikiye amahugurwa, ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize muri aya mahugurwa y’amezi atandatu. Ntekereza ko bize byinshi bizabafasha kugeza ubucuruzi n’imishinga yabo ku rundi rwego. Ku batsinze turashaka ko batangira kubaka umubano na banki kugira ngo bagure ibikorwa byabo”.

Dr. Karusisi yongeyeho ko mu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa bose nta watsinzwe, kuko n’abatabonye amahirwe yo kubona inguzanyo “babonye amahirwe yo kubona amahugurwa yabafasha guhindura ubuzima bitewe n’uko bize uburyo bakora ibintu bikenewe n’abakiriya ku buryo ari ubumenyi bazakoresha mu buzima bwabo bwose”.

Abatagize amahirwe yo gutsindira iyi nguzanyo bavuze ko n’ubwo batatsinze bishimira ubumenyi bungutse, basaba ko bishobotse bakomeza guhabwa ubujyanama mu bucuruzi bwabo kandi umuyobozi mukuru wa BK yavuze ko bizakomeza gukorwa.

Ni ku nshuro ya gatatu habaye amarushanwa ya BK-Urumuri. Umuyobozi mukuru wa BK yavuze ko abayatsinze mu myaka ibiri ishize bishyura neza ku gipimo cya 95%.

Yongeyeho ko abahawe iyo nguzanyo bamaze kwagura imishinga yabo, avuga ko n’abatishyura uko bikwiye bari kuganirizwa kugira ngo harebwe icyakorwa ngo imishinga yabo ibyare inyungu zituma bishyura uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka