Banki ya Kigali yungutse Miliyari 23.9 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2024

Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Ni inyungu bavuga ko yazamutse biturutse ku mikorere ishimishije, aho inyungu rusange muri icyo gihembwe yazamutseho 33%, bingana na Miliyari 23.9 z’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 18.5 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beatha Habyarimana, avuga ko ari urwunguko rushimishije ku gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, kuko byagiye bishyigikirwa n’umugabane bwite bafite ndetse n’umutungo bwite wose w’ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beatha Habyarimana,
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beatha Habyarimana,

Ati “Ikindi twakwishimira ni uko urwo rwunguko rwabonetse nubwo hagenda habaho ibihe bigenda bihindagurika mu bukungu bw’Igihugu, ariko tukaba twarishimiye ko ku rwego rw’imikoranire rwa Banki Nkuru y’Igihugu n’andi mabanki, amafaranga agurizwaho amabanki yagabanutse, akaba ari ikimenyetso cy’uko izamuka ry’ibiciro ritangira kugira ituze ntiryongere gutumbagira, aho tubona ko baduhamiriza ko izamuka ry’ibiciro riguma kuri 5%.”

Arongera ati “Ni umubare ushimishije kuko utuma abakiriya bacu, natwe ubwacu, tugira ubwisanzure bwisumbuye mu buhahirane no gutanga serivisi, bikaba binaduha kuba twakomeza kugira iyo mikurire idahungabanywa n’iryo hindagurika ry’ibiciro. Icyakora haba hashobora kubaho impinduka baramutse banagize nk’ibihe bibi by’ihinga cyangwa se ibijyanye n’umutekano ku Isi.”

Mu bindi ubuyobozi bwa BK Group Plc bwishimira ni uko buri kigo cyayo cyagaragaje urwunguko, yaba Banki, Ikigo cyayo cy’ubwishingizi (BK General Insurance) cyagize urwunguko rushimishije mu mikurire, BK Capital na yo yakomeje kugira urwunguko rwa 74% mu mikurire yayo.

BK Tech House ngo na yo yakomeje kunguka abakiriya mu bijyanye n’imbuga zifashishwa mu burezi ndetse no mu kwishyura, kimwe na BK Foundation imaze igihe cy’umwaka na yo ikomeje kugira uruhare rufatika mu gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’ishoramari n’uburezi.

Uretse urwunguko BK Group Plc yagize, n’inama y’abanyamigabane yatanze urwunguko ku migabane, ibintu bituma BK Group Plc ikomeje gushinga imizi mu gukwirakwiza serivisi z’imari (Financial Inclusion) yaba ku muntu ku giti cye muri gahunda ya Nanjye Ni BK, abakoresha ikoranabuhanga (Digital Tools) rigenda rikwirakwizwa hirya no hino, ndetse no ku bashobora kuba bagura imibagane, ndetse no mu gutanga ibisubizo by’ishoramari ku rwego rudahungabanya ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banks zifite akamaro gakomeye cyane mu iterambere ry’abantu n’igihugu.Twese dushaka ubukire no kubaho neza.Tugashyiramo ingufu nyinshi cyane,ndetse bamwe bagakoresha amanyanga.Ariko ikibabaje cyane,nuko bacye cyane aribo bashyira ingufu mu gushaka imana,bakibera mu by’isi gusa (shuguli,politike,sports,etc...).Bakibagirwa ko Imana yaduhaye ubuzima,idusaba no kuyishaka dushyizeho umwete.Nkuko bible ivuga,abumvira iyo nama nibo bonyine izaha ubuzima bw’iteka.Soma Zabuli 39,imirongo ya 5 na 6 wumve inama Imana iduha.Kwibera mu by’isi gusa,ni icyaha kizarimbuza benshi ku munsi w’imperuka.Shaka imibereho,ariko ushake n’imana ushyizeho umwete.Banza ushake umuntu mwigana bible ku buntu,kugirango umenye neza ibyo imana idusaba.Nagufasha kumushaka.Abumvira imana,izabazura kuli uwo munsi.

buhire yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka